Batatu ba mbere muri Afurika barahatana muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021

Abakinnyi batatu ba mbere ku rutonde rwa shampiyona ya Afurika mu gusiganwa ku mamodoka, barahurira i Kigali mu isiganwa Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021.

Guhera kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda haraba hakinwa irushanwa ryo gusiganwa mu mamodoka rizwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally, isiganwa ryari ryaragiye risubikwa kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus.

Abakuzin ba Rally barongera kuyibona mu mpera z'iki cyumweru
Abakuzin ba Rally barongera kuyibona mu mpera z’iki cyumweru

Umunsi wa mbere w’isiganwa uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukwakira 2021 kuri Stade Amahoro i Remera, hakazakinwa agace kari gasanzwe kazwi nka Super Stage, ubusanzwe kabari agace ko gushimisha abafana ariko amanota yako akaba atazabarwa.

Umunsi wa mbere uzakinirwa kuri Stade Amahoro
Umunsi wa mbere uzakinirwa kuri Stade Amahoro

Ku munsi wa kabiri w’irushanwa abasiganwa bazakomereza mu mihanda y’akarere ka Bugesera, aho imodoka ya mbere izatangira gusiganwa ku i Saa ine za mu gitondo, iyo mihanda ikaba ari nayo izakinirwamo ku Cyumweru hakinwa umunsi wa nyuma w’isiganwa.

Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021, ubusanzwe ni rimwe mu masiganwa agize Shampiyona ya Afurika yo gusiganwa mu mamodoka (African Rally Championship), ikazaba ari isiganwa rya gatanu mu yagize shampiyona y’uyu mwaka wa 2021.

Gakwaya Eric, Umuyobozi ushinzwe tekinike muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021, mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko kugeza ubu imyiteguro imeze neza, ndetse imodoka 17 zikaba ari zo zamaze kwemeza ko zizahatana uyu mwaka.

Izo modoka 17 zirimo esheshatu zizaturuka muri Kenya, imwe izaturuka Uganda, imwe izava i Burundi, imwe izaturuka muri Afurika y’Epfo, izindi icyenda zikaba ari izo mu Rwanda zizaba zitwawe na Giancarlo Davite, Gakwaya Jean Claude, Giesen Jean Jean, Elefterios Mitraros, Nshimiyimana Adolphe, Kanangire Christian, Mayaka Felekeni Amigo na Mike Rutuku.

Gakwaya Eric yavuze ku banyarwanda….

Ati “Kuba badaherutse mu muhanda turatekereza ko ari imbogamizi ishobora kutazatuma bitwara neza ariko nta kindi kintu kinini bahombye kuko n’ubundi hari igihe bajyaga bamara iminsi myinshi badakora amarushanwa. Twizeye ko Gakwaya Claude azitwara neza nubwo hazaba harimo abari ku rwego rurenze urwe muri Afurika.”

Gakwaya Jean Claude na Mugabo Claude ni bo begukanye isiganwa riheruka (2019)
Gakwaya Jean Claude na Mugabo Claude ni bo begukanye isiganwa riheruka (2019)

Ku bijyanye n’ingamba zo kwirinda COVID-19, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda (RAC), Cyatangabo Ange François, yavuze ko hazaba hubahirizwa amabwiriza yashyizweho, ndetse abafana bifuza kurikurikira bagomba kuza barikingije byibura urukingo rumwe, baranipimishije byibura mu masaha 48.

Isiganwa ry’uyu mwaka rizahuriramo abakinnyi batatu bayoboye urutonde rwa shampiyona y’uyu mwaka kugeza ubu barimo umunya-Kenya Carl “Flash” Tundo ufite Shampiyona Nyafurika iheruka akaba ari nawe uri ku mwanya wa mbere n’amanota 90.

Harimo kandi umunya-Afurika y’Epfo Guy Botterill uri ku mwanya wa kabiri n’amanota 73, umunya-Uganda Yasin Nasser uri ku mwanya wa gatatu n’amanota 49, mu gihe umunyarwanda uri hafi ari Giancarlo Davite uri ku mwanya wa munani n’amanota 19.

Abagiye begukana iri siganwa mu myaka yashize n’imodoka bakoresheje

2002 Gemmel Johnny & Paisley Robert (Subaru Impreza WRX)
2003 Fernando Rueda & Botha Martin (Mitsubishi Lancer Evo 3)
2004 Rudy Canthanede & David Israel (Mitsubishi Lancer Evo 3)
2005 Late Riyaz Kurj & Kadri Sayed (Subaru Impreza N10)
2006 Late Riyaz Kurji & Kadri Sayed (Subaru Impreza N8)
2007 Conrad Rautenbach & Peter Marsh (Subaru Impreza N10)
2008 Rudy Canthanede David & Israel (Subaru Impreza N11)
2009 Giancarlo Davite Sylvia & Vindevogel (Subaru Impreza N11)
2010 Rudy Canthanede & David Israel (Subaru Impreza N8)
2011 Jean yves Ranarivelo & Rila Ranaivomampianina (Subaru Impreza N11)
2012 Elefter Mitralos & Paganin Paolo (Subaru Impreza N11)
2013 Giancarlo Davite & Sylvia Vindevogel (Subaru Impreza N11)
2014 Essa Mohammed & Greg Stead (Subaru Impreza N16)
2015 Jaspreet Chatthe & Craig Throley (Mitsubishi Evo X)
2016 Bukera Valery & Kethia Nital (Subaru Impreza N12)
2017 Singh Baryan Manvir & Sturrock Drew (Skoda Fabia R5)
2018 Giancarlo Davite & Sylvia Vindevogel (Mitsubishi Evo X)
2019 Jean Claude Gakwaya & Jean Claude Mugabo (Subaru Impreza N11)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka