Amakuru yaranze umwaka wa 2015 mu mikino

Umwaka wa 2015, umwaka waranzwe n’intsinzi mu mukino w’amagare,umupira w’amaguru biranga,gusa waje kurangwa n’inkuru z’akababaro ku ba sportifs bagiye bitaba Imana

Umupira w’amaguru

Tombola ya CHAN yabereye mu Rwanda,Perezida wa Republika arayitabira

Mu Rwanda taliki ya 15 Ugushyingo 2015 habereye tombola yari igamije gushyira amakipe 16 mu matsinda 4, igikorwa cyanakurikiranwe by’umwihariko na Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda,maze u Rwanda ruza kujya mu itsinda rya mbere rigizwe n’u Rwanda,Gabon,Maroc na Ivory Coast.

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ubwo yitabiraga tombola ya CHAN
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ubwo yitabiraga tombola ya CHAN

Umupira w’amaguru, Intsinzi yarabuze

Amavubi

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda , mu mwaka wa 2014 ni ikipe yari itangiye kongera kugarurira icyizere abakunzi bayo,aho ndetse yari yanabashije kurokoka ijonjora rya mbere mu gushata itike ya CAN 2015 gusa iza guhanwa kubera gukinisha Daddy Birori.

Ikipe y'igihugu Amavubi
Ikipe y’igihugu Amavubi

U Rwanda rwatangiye uyu mwaka taliki ya 29/02/2015 rutsindwa na Zambia ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti,rutsinda Mozambique 1-0 i Maputo mu gushaka itike yo kujya muri CAN ya 2017,ruza kandi gusezerwa na Libya iyitsinze imikino yose ibiri bakinnye (1-0 na 1-3) mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi cya 2018.

U Rwanda kandi rwaje gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cya CECAFA cyabereye muri Ethiopia mu kwezi kwa 12,aho Uganda yatsinze u Rwanda igitego 1-0.

Nk’uko bigaragara mu mikino u Rwanda rwakinnye uyu mwaka yaba iya gicuti cyangwa amarushanwa atandukanye,Amavubi yatsinzwe inshuro 7,itsinda inshuro 7.

Amakipe y’u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga

-* APR na Rayon zasezerewe n’amakipe yo mu Misiri

Mu kwezi kwa 02/2015, nibwo amakipe yari ahagarariye u Rwanda u marushanwa atandukanye,aho zaho APR Fc yari ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo (CAF Champions league) yasezerewe na Al Ahly naho Rayon Sports isezerwa na Zamalek ,ibi byabaye muri Werurwe 2015.

Rayon Sports
Rayon Sports

-* APR Fc muri CECAFA,yanyagiwe na Khartoum Fc irasezererwa

Hari taliki ya 28-07-2015,ubwo ikipe yazaga gutsindwa ibitego bine ku busa mu marushanwa ya CECAFA Kagame Cup na Khartoum Fc ya Sudan,maze urugendo rwayo rurangirira muri ¼.

Iyi kipe ya APR Fc yari yageze muri 1/4 ibashije gutsinda imikino itatu yose mu itsinda,aho yatsinze Al Shandy igitego 1-0,itsinda Heegan yo muri Somalia ibitego 2-0,isoza imikino y’amatsinda itsinda LLB y’i Burundi 2-1.

-* Shampiona y’abatarengeje imyaka 15 yaratangiye ntiyakomeza

Aya marushanwa y’abatarengeje imyaka 15 (Ferwafa Youth League U15) yatangirijwe mu Murenge wa Kiziguro, Akarere ka Gatsibo ku wa gatandatu tariki ya 14/02/2015, umuhango wo kuyatangiza ukomereza mu Karere ka Nyanza ku cyumweru tariki ya 15/02/2015.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo uwari Ministri w’Umuco na Siporo, Amb. Joseph Habineza, intumwa y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ishinzwe iterambere muri Afurika yo hagati, Seidou Mbombo Njoya, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent Degaule, abayobozi ku rwego rw’Intara y’Uburasirazuba n’Amajyepfo, abayobozi ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo na Nyanza.

Gusa ariko aya marushanwa n’ubwo yaje no gukomereza muri Kicukiro na Rubavu,ntiyaje gukomeza ngo anagere hose nk’uko byari bytangajwe ko azazenguruka igihugu cyose.

-* Amb. Joseph Habineza yasimbuwe na Mme Julienne Uwacu

Taliki ya 24/02/2015 ni bwo itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi ryagiye ahagaragara rivuga ko Madamu Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri wa Siporo n’umuco tariki ya 24/02/2015 asimbuye Amb. Joseph Habineza
Taliki 09/03/2015 ni bwo kandi habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Mme Uwacu Julienne na Amb. Joseph Habineza wari ucyuye igihe,umuhango wabereye mu cyumba cy’inama cya MINISPOC.

Amb. Habineza ahereza ububasha Minisitiri Uwacu wamusimbuye.
Amb. Habineza ahereza ububasha Minisitiri Uwacu wamusimbuye.

Umwaka watwaye ubuzima bw’abasportifs batandukanye

-* Jean Marie Ntagwabira yatuvuyemo

Mu gitondo cyo ku wa 03/02/3015, nibwo inkuru y’incamugongo yageze ku bakunzi ba Siporo mu Rwanda,ko uwahoze ari umutoza w’ikipe ya APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi Jean Marie Ntagwabira yitabye Imana aguye mu bitaro bya gisirikare i Kanombe aho yari amaze iminsi arwariye

Kari agahinda
Kari agahinda
Abahungu ba Jean Marie ni bo bayoboye abandi bava mu rugo i Kagugu bagana i Kanombe
Abahungu ba Jean Marie ni bo bayoboye abandi bava mu rugo i Kagugu bagana i Kanombe
Ubwo bari bamugejeje mu irimbi rya Kanombe
Ubwo bari bamugejeje mu irimbi rya Kanombe
Bitegura kumusezera bwanyuma
Bitegura kumusezera bwanyuma
Umurambo wa Nyakwigendera umanurwa mu buruhukiro
Umurambo wa Nyakwigendera umanurwa mu buruhukiro

-* • Gasigwa Jean Claude yitabye Imana ari mu myitozo ya Tennis

Uwari umukinnyi ukomeye mu mukino wa Tennis Gasigwa Jean Claude yitabye Imana nawe tariki 8/1/2015 ubwo yarimo akora imyitozo isanzwe ku kibuga cya Cercle Sportif mu Rugunga.

Gasigwa yitabye Imana ku buryo butunguranye
Gasigwa yitabye Imana ku buryo butunguranye

Amakuru yatangajwe n’inshuti za hafi za Gasigwa, atangaza ko uyu wari umwe mu bakinnyi beza ba Tennis mu Rwanda yagiye gukina mu gitondo nk’ibisanzwe nta kibazo afite gusa akaza kugirira ikibazo ku kibuga aho yahise abura umwuka bikaragira ajyanywe na Police ngo barebe icyo azize.

Gasigwa Jean Claude wabaye numero ya mbere mu mukino wa Tennis mu Rwanda igihe kirekire yavutse tariki 08/7/1983 akaba yari amaze imyaka irenga 10 mu mukino wa Tennis.

-* Umukinnyi wa KBC yitabye Imana azize impanuka

Ubwo shampiona y’umukino w’intoki wa Basketball ya 2014/2015 yari igeze ku munsi wa munani, mu Karere ka Kamonyi Umurenge wa Rugarika, akagari ka Sheli.
ku wa 1 Werurwe 2015 haje kubera impanuka ikomeye ihitana umukinnyi wa Kigali Basketball Club witwa RUTAYISIRE Jean Guy.

Guy, umukinnyi wa KBC wahitanywe n'impanuka.
Guy, umukinnyi wa KBC wahitanywe n’impanuka.

-* IRYAMUKURU Kabera Yves yazize impanuka y’igare

Ku cyumweru taliki ya 25/10/2015,nibwo Iryamukuru Kabera Yves umusore wari usanzwe akina mu ikipe y’umukino w’amagare izwi ku izina rya Fly Cycling club,yakoze impanuka ubwo yamanukaga i Shyorongi maze akaza kwitaba Imana ageze mu bitaro bya CHUK. Uyu musore ni umwe mu bantu bababaje abantu cyane muri uyu mwaka,by’umwihariko kuba yari itabye Imana akiri muto,akaba yaraje gushyingurwa taliki ya 26/10/2015.

Nyakwigendera Iryamukuru Kabera Yves
Nyakwigendera Iryamukuru Kabera Yves
Murumuna wa Nyakwigendera na Papa we mu muhango wo gushyingura
Murumuna wa Nyakwigendera na Papa we mu muhango wo gushyingura

-* • Constantine yaragiye,McKinstry arinjira

Ku wa gatanu tariki 20 Werurwe 2015, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) nibwo ryatangaje ko Jonathan McKinstry w’imyaka 29 yagizwe umutoza mukuru w’Amavubi, maze asimbura Stephen Constantine wagiye gutoza ikipe y’igihugu y’ubuhinde,umutoza wari umaze gukundwa n’abanyarwanda kubera intsinzi yari atangiye kugeza ku banyarwanda.

Johnattan Brian McKinstry,umutoza mukuru w'Amavubi
Johnattan Brian McKinstry,umutoza mukuru w’Amavubi

McKinstry yagizwe umutoza w’Amavubi nyuma yo gusigara ku rutonde rw’abatoza bane aribo Hans Michael Weiss (umudage), Jose Manuel Ferreira de Morais (umunya Portugal), na Engin Firat (umudage ufite n’ubwenegihugu bwa Turkiya).

  • Rayon Sports mu Misiri,ntiyorohewe n’uko yabayeho

Mu gitondo cya taliki ya 13-03-2015 ni bwo hatangiye gucicikana amafoto agaragaza imibereho mibi abakinnyi ba Rayon Sports bari babayemo mu Misiri,aho iyi kipe yari yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Orange CAF Confederation Cup mu mukino yagombaga guhuramo na Zamalek ku tariki ya 15/03/2015.

Rayon Sports mu Misiri
Rayon Sports mu Misiri
Uyu nawe yahisemo kwihengeka ku meza.
Uyu nawe yahisemo kwihengeka ku meza.

Ibibazo kuri Rayon Sports byatangiye ikigera mu Misiri ku wa gatatu tariki ya 11/03/2015 aho yabwiwe ko izakina ku cyumweru kandi yari yarahagurutse izi ko umukino uzaba kuwa gatanu.

Nyuma baje kumenyeshwa ko batemerewe kujya muri hoteli bihitiyemo kubera impamvu z’umutekano, basabye guhabwa indege ibajyana El Gouna aho umukino uzabera bababwira ko indege izaboneka ku wa 4 saa cyenda z’ijoro, bashyirwa muri hoteli y’inyenyeri 5 aho bishyuraga milioni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ku munsi

Nyuma yo kubona bibagoye, ku wa kane tariki ya 12/03/2015 abakinnyi bavuye mu myitozo bahisemo kudasubira mu byumba bategereza indege ku rwakiriro rwa Hoteli kuva saa munani z’amanywa kugeza saa cyenda z’ijoro.

  • Abakinnyi b’u Rwanda berekeje mu makipe ya Kenya na Tanzania

Muri uyu mwaka wa 2015,abakinnyi batandukanye bagiye berekeza mu makipe yo muri kano karere u Rwanda ruherereyemo,aho ikipe ya Rayon Sports yatakaje Nizigiyimana Khalim Mackenzie na Sibomana Abouba berekeje mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya,Ndayisenga Fuadi na Hategekimana Aphrodis Kanombe berekeje muri Sofapaka yo muri Tanzania.

Ihindagurika ry’abatoza muri rayon Sports

Taliki ya 2-02-2015, umutoza Andy Mfutila niwe wabimburiye abandi kuva mu ikipe ya Rayon Sports aho uyu mutoza yari yarayigezemo tariki 17 Ugushyingo 2014, ndetse anahabwa amasezerano yo gutoza iyi kipe mu gihe cy’umwaka washoboraga kongerwa aramutse yitwaye neza.

Akimara kugenda yasimbuwe by’agateganyo na Sosthene Habimana,gusa tariki ya 27 Werurwe 2015, ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’umuryango wa Rayon Sports baje kwemeza Kayiranga Baptiste nk’umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, arangizanya n’umwaka w’imikino wa 2014/2015 ubwo yatsindwaga na Police Fc ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.

  • Haje kuza David Donadei ……

Uyu yaje ari izina ritazwi mu mupira w’amaguru,no kubona amakuru ye byari bigoye,gusa kubera imyitwarire ye ku kibuga no hanze yacyo,ibyo yatangazaga mu itangazamakuru,yaje kuba umwe mu bantu bavuzwe cyane muri uyu mwaka,aho yanatandukanye n’iyi kipe atamaze kabir,maze nyuma kagenda avuga ko Rayon Sports ari abahemu,abajura,… ndetse anatangaza ko azabajyana mu nkiko n’ubwo na n’ubu nta wamenya niba koko yarabikoze.

David Donadei wahagaritswe ku mirimo yo gutoza Rayon Sports
David Donadei wahagaritswe ku mirimo yo gutoza Rayon Sports
Ivan Minneart na Olivier Gakwaya
Ivan Minneart na Olivier Gakwaya

Uyu mutoza yaje gusimburwa n’umutoza Ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi witwa Ivan Jacky Minnaert,akaba ari nawe kugeza ubu uri gutoza iyi kipe n’ubwo nta mukino wa Shampiona yari yakina.

Amagare: Intsinzi zariyongereye,haba mu Rwanda no hanze

Umwaka wa 2015, ni undi mwaka abasore b’umukino w’amagare mu Rwanda baje kongera kwerekana ko bakomeye,ndetse na mushiki wabo Girubuntu Jeanne d’Arc atangira kwigaragaza no mu ruhando mpuzamahanga

-* • La Tropicale Amissa Bongo

Ni isiganwa ryabaye kuva taliki ya 16/02 kugera taliki ya 22/02/2015,ryaje kurangira umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana aje ku mwanya wa mbere mu batarengeje imyaka 23,ndetse no ku rutondew rusange aza ku mwanya wa 6 mu isiganwa rifatwa nk’irya mbere muri Afrika kugeza ubu.

-* • Team Rwanda yashyikirijwe amagare yagenewe na Perezida wa Republika

Taliki ya 05/11/2015, mu kigo mpuzamahanga gifasha abakinnyi b’amagare baturutse imihanda yose,by’umwihariko akaba ari n’icyicaro cy’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda kizwi ku izina rya Africa rising cycling center,habereye umuhango wo kumurika no gushyikiriza amagare abakinnyi ba Team Rwanda,amagare yatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame.

Abakinnyi bashimira Perezida wa Republika wabahaye amagare yatumye banegukana iri siganwa
Abakinnyi bashimira Perezida wa Republika wabahaye amagare yatumye banegukana iri siganwa

Amagare yatanzwe agera kuri 23 (Harimo amagare 15 akoreshwa muri Road race n’amagare 8 akoreshwa mu gusiganwa habazwe igihe/ Time trial cyangwa course contre la montre) ari nayo magare agezweho ku isi,ndetse n’uwatwaye Tour de France 2015 Chris Froome niryo yakoreshaga,aho ndetse kandi buri gare rifite agaciro k’ibihumbi 14 by’amadolari ( 14,000 US $),

-* Rwanda cycling cup yarabaye bwa mbere,Nsengimana Jean Bosco arayegukana

Mu Rwanda ku nshuro ya mbere haje irindi siganwa ryageze mu bice hafi ya byose by’u Rwanda,isiganwa ryatangiye taliki ya 04 Mata 2015 rikaza gusozwa taliki ya 26/10/2015 ryegukanwe na Nsengimana Jean Bosco.

  • Nsengimana Jean Bosco yegukanye Tour du Rwanda

Ku cyumweru taliki ya 22/11/2015 byari ibyishimo bikomeye ku banyarwanda nyuma y’aho umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco yegukanye isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda "Tour du Rwanda" aza gukurikirwa na Areruya Joseph ndetse na Hakuzimana Camera ku mwanya wa 3 ku rutonde rusange

Nsengimana Jean Bosco yarigaragaje muri Tour du Rwanda ya 2015,yegukana uduce 2 ndetse na prologue
Nsengimana Jean Bosco yarigaragaje muri Tour du Rwanda ya 2015,yegukana uduce 2 ndetse na prologue
Nsengimana Jean Bosco yongeye kuzamura ibendera ry'u Rwanda
Nsengimana Jean Bosco yongeye kuzamura ibendera ry’u Rwanda

Hadi Janvier yatwaye umudari wa Zahabu muri All Africa games

Umunyarwanda Hadi Janvier yanikiye abandi mu mikino nyafrika yabereye muri Congo Brazzaville,aho yaje ku mwanya wa mbere asize uwamukurikiye amasegonda 31
Hari ku cyumweru taliki ya 13/09/2015 ubwo Hadi Janvier yegukanaga uwo mwanya wa mbere,bikaba byarabaye nyuma y’aho n’ubundi ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare yari yegukanye umwanya wa Gatatu mu gusiganwa habarwa igihe amakipe yakoresheje (Team Time trial),aho naho hari Congo Brazzaville.

Hadi Janvier na Nsengimana Jean Bosco berekeje muri Bike Aid

Nyuma yo kwitwara neza akegukana Tour du Rwanda 2015,Nsengimana Jean Bosco na Hadi Janvier bamaze gusinya umwaka muri Bike Aid yo mu Budage.aho aba bakinnyi babiri b’abanyarwanda babimburiye abandi gusinya mu makipe yabigize umwuga yo hanze y’Afrika,abo ni Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda 2015,na Hadi Janvier wari Kapiteni wa Team Kalisimbi ndetse akanegukana umudari wa Zahabu mu mikino nyafrika (All Africa games)

Mu magare kandi,Girubuntu yabaye umwiraburakazi wa mbere wo muri Africa witabiriye isiganwa ryo ku rwego rw’isi (world road championship),ndetse kandi Adrien Niyonshuti yabaye umunyarwanda wa mbere ukinnye mu ikipe yemerewe gukina amrushanwa yo ku rwego rw’isi (world tour)

Mu yindi mikino ndetse no mu yandi makuru atandukanye ……

• Nyuma y’imyaka 10,ikipe y’igihugu ya Handball yongeye kubaho ….

Taliki ya 19-02-2015 nibwo abakinnyi b’umukino wa Handball bagera kuri 20 bari bahamagawe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu watangiye taliki ya 22/02/2015.
Iyi kipe yari yahamagawe mu rwego rwo kwitegura irushanwa ryo guhatanira itike yo kuzahagararira akarere ka gatanu (zone V) mu mikino nyafurika (All African Games 2015), n’ubwo yaje guhita isezerwa itabonyeiyo tike.
Ikipe y’igihugu ya handball yaherukaga guhamagarwa mu mwaka wa 2005 aho yitabiraga irushanwa ryitwaga IHF challenge trophy.

Muri uyu mukino wa Handball kandi, Ku nshuro ya mbere ikipe yo mu Rwanda (Police HC) yegukanye irushanwa ECAHF Championiship, nanone ku nshuro ya mbere APR HBC yatwaye EAC military games,naho Bagirishya Anaclet ubu utoza APR Hc atsindira kujya mu gikombe cy’isi cyabereye Qatar kuba umusesenguzi muri ayo marushanwa.

Imvururu nyuma y’umukino wa APR na ESPOIR,Mashami na Mugisha barahanwe
Bagendeye ku mvururu zakurikiye umukino APR FC yatsinzwemo na Espoir, Komisiyo y’ imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yahagaritse Mashami Vincent, umutoza wungirije wa APR FC imikino ine naho Mugisha Ibrahim ahagarikwa umunani.

• Muri Basketball; U Rwanda rwakiriye amarushanwa ya Zone 5 maze yiharirwa n’ibihugu byo hanze,aho mu bahungu igikombe cyatwawe na Gezillah ya Egypt naho mu bakobwa igikombe gitwarwa na Berco Stars y’I Burundi
• Imodoka ya FERWAFA yarafatiriwe kubera kutishyura imisanzu mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganirize bw’abakozi (RSSB)
• Perezida wa Ferwafa Bwana Nzamita Vincent de Gaulle yiyamarije kuyobora CECAFA aza kubona ijwi rimwe
• Mu mupira w’amaguru APR Fc yegukanye igikombe cya Shampiona cya 15,Police Fc nayo yegukana igikombe cyayo cya mbere (igikombe cy’amahoro)
• Rayon yakuweho amanota atatu kubera umwenda wa Raul Shungu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka