Umugore w’imyaka 60 agiye guhatanira ikamba rya ’Miss Argentina’

Muri Argentine umugore witwa Alejandra Marisa Rodríguez w’imyaka 60 y’amavuko, akaba umunyamategeko n’umunyamakuru, uturuka mu gace kitwa Buenos Aires, aherutse kwegukana ikamba rya Miss Buenos Aires, ndetse ubu yemerewe kuzahatana mu irushanwa ry’ubwiza ku rwego rw’igihugu rya Miss Argentina.

Miss Buenos Aires ku myaka 60 y'amavuko
Miss Buenos Aires ku myaka 60 y’amavuko

Mu mpera z’umwaka ushize, irushanwa ry’ubwiza ku rwego rw’Isi ‘Miss Universe beauty contest’ ryaravuguruwe, rirushaho kuba irushanwa ridaheza, kuko bakuyemo ikintu cy’imyaka ntarengwa cyari cyarashyizweho guhera mu 1958.

Guhera muri uyu mwaka wa 2024, iryo rushanwa ry’ubwiza ku rwego rw’Isi, ntabwo rizongera kugarukira ku bakobwa bafite hagati y’imyaka 18-28 gusa nk’uko byari bisanzwe. Ahubwo amabwiriza mashya ateganya ko ubu irushanwa rizajya ryitabirwa n’abantu bafite imyaka y’ubukure iteganywa n’amategeko, ibyo rero byafunguye imiryango no ku bantu bakuze ariko bifitiye icyizere, nk’uko byagenze kuri uwo mugore wo muri Buenos Aires w’imyaka 60.

Alejandra Marisa Rodríguez aherutse gutsindira ikamba rya Miss Buenos Aires, yamamara mu bitangazamakru by’aho muri Argentine, abenshi batangazwa n’ukuntu yegukanye iryo kamba nyamara yari ahanganye n’abandi bakobwa benshi bakiri bato.

Umunsi atsindira ikamba rya Miss Buenos Aires, Alejandra yagize ati “Ndumva nishimye cyane kandi ntewe ishema no kwegukana ikamba rya Miss Buenos Aires 2024. Ndashaka kwereka abagore bose ko ubwiza nta myaka bugira, dushobora gukuraho inzitizi. Naritoje ku buryo bw’umubiri, nkora ku bijyanye no kwigirira icyizere, nongera ubumenyi bwo kuvugira imbere y’abantu. Ndashaka kwerekana ubushobozi bw’igitsina gore nta mipaka bugira”.

Ukuntu uwo mugore w’imyaka 60 agaraza ubuto ku buryo bukabije, byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, ku bijyanye n’imyaka ye, bamwe bavuga ko agaragara nk’ufite imyaka 40, abandi bavuga ko afite n’amahirwe yo kuzatsindira ikamba rya Miss Argentine, ndetse na Miss Universe.

Irushanwa rya Miss Argentine, riteganyijwe ku itariki 25 Gicurasi 2024, rikazitabirwa n’abaturutse mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.

Iyo bamubajije igituma agaragara neza ku myaka ye, Alejandra avuga ko akora siporo gatatu mu cyumweru, akanyuzamo akiyiriza ubusa, kandi akarya indyo iboneye uko ashoboye kose, ndetse akisiga n’amavuta meza atangiza uruhu.

Ubwo yambikwaga ikamba
Ubwo yambikwaga ikamba

Ikinyamakuru OddityCentral.com cyanditse ko Rodríguez, yatandukanye n’umugabo, ubu akaba yibana, ndetse yabiteyemo n’urwenya, avuga ko uko kuba yibana byagize uruhare mu gutuma yegukana ikamba rya Mis Buenos Aires.

Yagize ati “Ntekereza ko abakemurampaka barebye ukuntu nifitiye icyizere, bareba n’ukuntu nshyize imbere ibyo guhagararira abagore bo mu kigero cyanjye. Ubu nariyemeje, ndangamiye kuzahatana mu irushanwa rya Miss Universe Argentina 2024. Ubwiza ntibugira itariki yo kurangira, kuba mwiza bisaba kwigirira icyizere gusa, kandi ukagerageza kuba wowe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka