Imikino ya FEASSA yitabiriwe n’u Rwanda yatangijwe muri Kenya

Mu gihugu cya Kenya hari kubera imikino ihuza ibigo by’amashuri yisumbuye yo muri Afurika y’i Burasirazuba, aho kuri iki cyumweru ari bwo amarushanwa yafunguwe ku mugaragaro

Aha niho habereye imihango yo gutangiza aya marushanwa yagombaga kuyoborwa na Visi Perezida wa Kenya, William Ruto
Aha niho habereye imihango yo gutangiza aya marushanwa yagombaga kuyoborwa na Visi Perezida wa Kenya, William Ruto

Aya marushanwa ari kubera mu mujyi wa Eldoret mu gihugu cya Kenya, arahuza ibihugu bitanu birimo Kenya, Burundi, u Rwanda na Uganda, mu gihe Sudani y’Amajyepfo na Tanzania batitabiriye aya marushanwa.

Abahagarariye u Rwanda mu muhango wo gufungura aya marushanwa wabereye kuri Kipchoge Eldoret Stadium
Abahagarariye u Rwanda mu muhango wo gufungura aya marushanwa wabereye kuri Kipchoge Eldoret Stadium

Imikino ya mbere yabaye kuri uyu wa Gatandatu, aho mu mukino w’intoki wa Volleyball ikipe ya Lycee de Nyanza yatsinzwe amaseti 3-0 na Rusumo High School, mu gihe indi mikino irimo amakipe y’u Rwanda aza gukina uyu munsi.

Amakipe yo mu Rwanda yahise ahura muri Volleyball
Amakipe yo mu Rwanda yahise ahura muri Volleyball

Umuhango wo gutangiza iyi mikino ku mugaragaro wabaye kuri iki cyumweru, nyuma y’aho amakipe y’i Burundi yatinze kuhagera ndetse Sudani na Tanzania nazo zikava muri aya marushanwa.

Imikino yari iteganyijwe uyu munsi

Umupira w’amaguru /Abakobwa: St. John’s Kaloleni(Kenya) 2-1 GS Remera Rukoma (Rwanda)
Basketball/Abakobwa: College Gisenyi(Rwanda) vs LD Tanganyika(Burundi)
Handball /Abakobwa: Hanika(Rw) vs L Technique(Bu)

Amakipe ahagarariye u Rwanda

Football (Abakobwa) : ES Mutunda (Huye), GS Remera-Rukoma (Kamonyi)
Football (Abahungu) : Hanika TSS (Nyanza), College de Gisenyi (Rubavu)
Handball (Abakobwa) : Hanika TSS (Nyanza), APEGA Gahengeri (Rwamagana)
Handball (Abahungu) : ES Kigoma (Ruhango), College de Gisenyi (Rubavu)
Basketball (Abakobwa) : College de Gisenyi (Rubavu), LDK (Nyarugange)
Basketball (Abahungu) : Seminaire Baptiste (Huye), APE Rugunga (Nyarugenge)
Volleyball (Abakobwa) : St Aloys (Rwamagana), GS Indangaburezi (Ruhango)
Volleyball (Abahungu) : Rusumo High School (Kirehe), APAPEN (Kirehe)
Netball : GS Gahini (Kayonza),
Rugby: E T Mukingi (Ruhango)

Iyi mikino ya FEASSSA iri kuba ku nshuro yayo ya 16 izabera mu mujyi wa Eldoret muri Kenya izasozwa taliki ya 03/09/2016, aho umwaka ushize yari yabereye mu Rwanda mu karere ka Huye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abo bana nibakomerezaho t’urabashyigikiye

norbert yanditse ku itariki ya: 29-08-2016  →  Musubize

turashak kumenya amakuruya es mutunda huye

alias yanditse ku itariki ya: 29-08-2016  →  Musubize

Ehhh, ko numvise c ngo Rusumo high school yatsinze Lyce de nyanza muri Volley ball kd mbona ku rutonde rw’amakipe yasohokeye u rda muri Volley ball Lyce de nyanza itarimo?

Erastus yanditse ku itariki ya: 29-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka