Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Sierra Leone mu gikombe cya Afurika

Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu batarengeje imyaka 20 yiyongereye amahirwe yo kujya muri ½ cy’irangiza mu gikombe cya Afurika kirimo kubera muri Tuniziya, nyuma yo gutsinda Sierra Leone amaseti atatu ku busa mu mukino wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 05/03/2013.

Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda rya mbere ririmo Algeria, Sierra Leone, Congo Brazzaville na Tuniziya, yorohewe cyane no gutsinda Sierra Leone kuko iseti ya mbere bayitsinze ku manota 25-19, iya kabiri bayitsinda ku manota 25-10 naho iya gatatu bayitsinda ku manota 25-10.

Ngiyo ikipe y'u Rwanda ya Volleyball U20 iri kurushanwa muri Tuniziya.
Ngiyo ikipe y’u Rwanda ya Volleyball U20 iri kurushanwa muri Tuniziya.

Uretse ikipe ya Tunisiya ikinira mu rugo yabashije gutsinda u Rwanda amaseti atatu ku busa, ikipe y’u Rwanda yatsinze Congo Brazzaville amaseti 3-1, ikaba kandi yanatsinze Sierra Leone 3-0.

Kugirango ikipe y’u Rwanda itozwa n’umunya Kenya Paul Bitok yizere kugera muri ½ cy’irangiza, binayiheshe itike bidasubirwaho yo kujya mu gikombe cy’isi, irasabwa kuza gutsinda Algeria mu mukino ayo makipe akina kuri uyu wa gatatu tariki ya 06/03/2013.

Algeria nayo ni imwe mu makipe akomeye muri icyo gikombe cya Afurika, kuko nayo niramuka itsinze u Rwanda irahita ibona itike yo gukina ½ cy’irangiza ndetse n’itike y’igikombe cy’isi,.
Muri iryo tsinda rya mbere, Tuniziya yo yamaze kubona itike ya ½ cy’irangiza ndetse na tike yo kuzajya mu mikino y’igikombe cy’isi, nyuma yo gutsinda amakipe yose yari kumwe nayo mu itsinda rya mbere.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda (azagera muri ½ cy’irangiza yose) muri icyo gikombe cya Afurika azahita abona itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Turukiya kuva yariki ya 22/8/2013 kugeza tariki ya 01/9/2013.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka