Volleyball: Ikipe y’u Rwanda U17 yabonye itike yo kuzakina igikombe cy’isi

Nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 yasojwe ku wa gatanu tariki 25/01/2013, ikipe y’u Rwanda yahise ibone itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Mexique.

Muri iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe ane harimo u Rwanda, Algeria, Misiri na Tuniziya, amakipe yose yagombaga guhura hagati yayo, maze agakurikiranywa bitewe n’uko yarushanyijwe amanota.

Ikipe y’u Rwanda yatsinze Algeria amaseti atatu ku busa, nyuma itsindwa na Tuniziya amaseti atatu kuri imwe, ikaba yarasoje itsindwa na Misiri amaseti atatu ku busa, bituma ifata umwanya wa gatatu.

Ikipe ya Misiri yatsinze imikino yose, ni yo yegukanye igikombe n’umudari wa Zahabu, ikurikirwa n’ikipe ya Tuniziya yatsinze imikino ibiri muri itatu, maze ihabwa umudari wa ‘Silver’, ikipe y’u Rwanda yabaye iya gatatu ihabwa umudari wa Bronze, naho Algeria yakiriye iyo mikino ifata umwanya wa kane ari na wo wa nyuma, kuko yatsinzwe imikino yose uko ari itatu.

Amakipe yose uko ari ane, yahise abona itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Mexique mu mpera z’uyu mwaka, kuko muri icyo gikombe umugabane wa Afurika uba uteganyirijwemo imyanya ine.

Amakipe yitabiriye igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 muri uyu mwaka, yagize amahirwe y’uko amakipe 10 yandi yagombaga kwitabira icyo gikombe yatangaje ko atazitabira iyo mikino ku munota wa nyuma, bituma gikinirwa n’amakipe ane gusa, binatuma yose ahita abona itike y’igikombe cy’isi.

Ni ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda, ikipe iyo ariyo yose ikina umukino wa Volleyball ikinirwa mu nzu (Indoor Volleyball) ibona umudari wa Bronze.

Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda n’abayiherekeje bazagaruka mu Rwanda ku wa mbere tariki 28/01/2013, bakazagera i Kigali saa munani z’amanywa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ego nibyo ark aselectione nta numwe asubije inyuma kuko siko Bose aba azi uko bakina

mugisha tsotso yanditse ku itariki ya: 27-10-2016  →  Musubize

Turashimira bidasubirwaho umutoza bitok ubwitange numurava agaragaza kuri jye mbona ashoboye kabisa. haba recritement selection mubana bato kdi babanyarwanda nakomerezaho nabandi bamurebereho arimo aratwubakira nigikombe cyisi tumurinyuma .bye bye

Tuganeyezu Adalbert yanditse ku itariki ya: 18-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka