Volleyball: Ikipe y’igihugu ya U20 yerekeje muri Tuniziya

Ikipe y’igihugu ya Volleyball y’abatarengeje imyaka 20 yahagurutse mu Rwanda ku cyumweru tariki 24/02/2013 yerekeza muri Tuniziya, aho igiye kwitabira imikino y’igikombe cya Afurika izaba tariki 28/02-09/03/2013.

Mbere y’uko ikina iryo rushanwa, ikipe y’u Rwanda itozwa n’umumya Kenya Paul Ibrahim Bitok, izabanza gukina imikino ya gicuti aho muri Tuniziya mu rwego rwo kumenyera neza ikirere ndetse n’amakipe akomeye, gusa amakipe izakina nayo ntabwo aramenyekana.

Bitok uvuga ko ajyanye intego yo kuzarangiza irushanwa ikipe ye iri muri ane ya mbere azabona itike yo kuzakina igikombe cy’isi, yagize imyiteguro myiza mbere yo kujya muri Tuniziya, kuko imikino ya gicuti yose yakinnye n’amakipe akomeye mu Rwanda yarayitsinze.

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze Kigali Volleyball Club (KVC) amaseti atatu ku busa, inatsinda kandi Kaminuza y’u Rwanda (NUR) amaseti atatu kuri imwe.

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 iramutse yitwaye neza ikaza mu makipe ane ya mbere yaba iteye ikirenge mu cya barumuna babo batarengeje imyaka 17, baherutse kwegukana umwanya wa gatatu mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Algeria, bagahita babona itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabere muri Mexique muri Kanama uyu mwaka.

Abakinnyi 12 bashyizwe ahagaragara n’umutoza Paul Bitok bakaba berekeje muri Tuniziya ni: Bonnie Mutabazi, Nsabimana Mahoro, Niyogisubizo Samuel, Murangwa Nelson, Rudakubana Patrick, Mutuyimana Aimable, Mutabazi Yves, Rugira Barrack, Musoni Fred, Muvubyi Fred, Nkezabahizi Fabrice na Peter Bigirimana.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka