Umutoza wa APR VC Mulinge yizeye gutsinda Kaminuza y’u Rwanda

Samy Mulinge, umutoza wa APR Volleyball Club afite icyizere cyinshi cyo gutsinda kaminuza y’u Rwanda mu mukino wa shampiyona uzahuza amakipe yombi ku Cyumweru tariki 12/05/2013 kuri Stade ntoya i Remera.

Kuri icyo cyumweru ubwo shampiyona y’abagabo Volleyball izaba igeze mu cyiciro cyayo cya kane (etape 4), umukino ukomeye cyane ni uzahuza ibigugu APR VC na Kaminuza y’u Rwanda ziri mu itsinda rya gatatu na Collège Christ Roi y’i Nyanza.

APR VC iyo yahuye na Kaminuza y'u Rwanda biba bitoroshye.
APR VC iyo yahuye na Kaminuza y’u Rwanda biba bitoroshye.

Umutoza wa APR yatangarije Kigali Today ko yiteguye neza Kaminuza y’u Rwanda ku buryo azayitsinda, dore ko umukino ayo makipe yombi yaherukaga gukina mu mpera z’umwaka ushize, Kaminuza y’u Rwanda yari yatsinze APR amaseti 3-2 mu mukino wa nyuma w’igikombe cyo kurwanya Malaria.

Ati: “Ubu turiteguye neza, abakinnyi bafite morali ndetse n’ishyaka ryo gutsinda Kaminuza. Kuba yari yaradutsinze mu gikombe cyo kurwanya Malaria, kuri twe, ririya rushanwa ritandukanye cyane na shampiyona.

Kiriya gihe twari tumeze nk’abakora imyitozo twitegura shampiyona, kandi nanashakaga kugeraheza abakinnyi banjye bashya. Ubu rero twariteguye tumeze neza, twiteguye gutsinda Kaminuza”.

Mu bakinnyi umutoza Mukinge azifashisha muri uwo mukino hazaba harimo Mutoni Adolf wahoze akinira Kaminuza y’u Rwanda.

Uyu mukinyi wamaze imyaka itandatu mu ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ari nayo yamenyekanyemo cyane, avuga ko ari nta mpungenge afite zo gukina ahanganye n’ikipe yamureze.

Adolphe Mutoni watwaye ibikombe ari kumwe na Kaminuza y'u Rwanda ubu agiye guhangana nayo.
Adolphe Mutoni watwaye ibikombe ari kumwe na Kaminuza y’u Rwanda ubu agiye guhangana nayo.

“Ubu meze neza, njye na bagenzi banjye turakora imyitozo ikomeye twitegura gutsinda Kaminuza y’u Rwanda. Kaminuza y’u Rwanda ni ikipe nakiniye kandi nyikunda kuko nayimazemo imyaka itandatu, ariko byabaye ngombwa ko, nyuma yo kurangiza kwiga njya muri APR.
Birasanzwe mu mikino ko umuntu ahindura ikipe akaba yajya no muri mukeba, icya mbere ni akazi. Ubu rero twiteguye gutsinda Kaminuza y’u Rwanda”.

Kaminuza y’u Rwanda na APR VC nizimara gukina, buri imwe muri zo kandi izakina na Christ Roi nayo iri kumwe nazo mu itsinda rya gatatu. Twifuje kuvugana n’abatoza b’ayo makipe yose ariko ntibyadukundira.

Imikino yo mu itsinda rya gatatu irabanzirizwa n’indi yo mu itsinda rya mbere n’irya kabiri ariko yo ikaba igomba kubera mu ntara kuri uyu wa gatandatu.

Mu itsinda rya mbere rikinira muri INATEK i mu karere ka Ngoma, harakinira INATEK, Lycee de Nyanza na GS Saint Joseph zikaba zigomba guhura zose uko ari eshatu. Mu itsinda rya kabiri, muri GS Officiel Butare i Huye harakinira GS Officiel, Kigali Volleyball Club (KVC) na Rusumo High School.

Kugeza ubu, INATEK niyo iza ku mwanya wa mbere n’amanota 18, igakurikirwa na APR VC Kaminuza y’u Rwanda zombi zinganya amanota 16.

Mu bagore baraba bageze mu gice cya gatatu (etape3), kuri uyu wa gatandatu mu Ruhango harakinira Ruhango VC, Rwanda Revenue Authority (RRA), Nyanza VC na Gs Saint Joseph naho amakipe yo mu itsinda rya kabiri azakine ku cyumweru kuri Stade ntoya i Remera, ahazahurira APR, Saint Aloys na Lycee de Nyanza.

Mu bagore, APR VC niyo iri ku mwanya wa mbere, igakurikirwa na Rwanda Revenue Authority.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka