Nkurunziza ni we watorewe kuyobora Federasiyo ya Volleyball

Gustave Nkurunziza, ni we wagizwe umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda –FRVB, nyuma y’amatora yabereye ku cyicaro cy’iryo shyirahamwe ku wa gatandatu tariki ya 09/02/2013.

Nkurunziza wahoze ari umukinnyi wa Volleyball muri Kaminuza y’u Rwanda, yari asanzwe ari umubitsi muri FRVB, yagize amanota 11, atsinda Sebalinda Antoine, wakiniye ikipe y’igihugu akanayitoza kuko we wagize amanota atanu.

Muri Manda y’imyaka ine izageza muri 2017, Nkurunziza azafatanya n’abandi bayobozi bashya nabo batowe. Julius Kansime yatorewe kuba umuyobozi wungirije, naho Jean Pierre Ribanje aba umuyobozi wa kabiri wungirije.

Serge Kayitare yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru, naho Providence Mukamurenzi agirwa umubitsi w’iryo shyirahamwe.

Bimwe mu byo Nkurunziza azibandaho nk’uko yabitangaje mbere y’amatora akaba yababigarutseho na nyuma yo gutsinda, harimo kuzamura umukino wa Volleyball akawugeza ku rwego rushimishijemuri Afurika, harimo no kuzamura abakinnyi bakiri batoya akabubakamo ubushobozi.

Nkurunziza kandi avuga ko muri manda ye azongera amarushanwa agamije iterammbere ry’uwo mukino, akanashakisha kandi abaterankunga n’abafatanyabikorwa bazabafasha kuzamura umukino wa Volleyball.

Nkurunziza Usanzwe ari n’umuyobozi mukuru w’ikigo cya Manumetal, yinjiye mu mukino wa Volleyball ubwo yatangiraga gukina mu Iseminari Ntoya ya Karubanda. Nyuma yaje gukomeza gukina uwo mukino muri Kaminuza y’u Rwanda, ahava ajya mu ikipe y’Amasata-Les Colombes yabereye Umunyamabanga mukuru.

Nkurunziza, nyuma yaje gushingwa iterambere ry’umukino wa Volleyball mu karere ka Gasabo, mbere y’uko agirwa Umubitsi w’ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, akaba yari amaze imyaka ine akora ako kazi.

Nkurunziza asimbuye ku mwanya w’Umunyobozi wa FRVB, Uyisenga Charles wagizwe Umusenateri mu minsi ishize.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

sawa ubwo turaguytegereje ngwino Gustave we gusa Congratere o ulations nizere ko amarushanwa azakomeza akaba .Merci

giba yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

natwe abo uyobora turabyishimiye komereza aho

x yanditse ku itariki ya: 11-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka