Ngororero: Ikipe y’igihugu ya Volley Ball yarabasuye ibura aho ikinira umupira

Ikipe y’igihugu y’abafite ubumuga yasuye abakina uyu mukino mu karere ka Ngororero, mu rwego rwo kubumvisha ko nabo bafite ubushobozi bwo kwikorera no guhesha ishema igihugu, ariko Babura aho bakinira umukino wagumbaga kubahuza.

Iyi kipe y’igihugu iheruka gutwara igikombe cy’isi umwaka ushize, yakoze uru rugendo ishingiye ku mugambi abafite ubumuga bo muri aka karera bafite wo gukuraho inzitizi zose zibabangamira no kwerekana ko bashoboye gukora ibyafasha igihugu n’Abanyarwanda.

Mu mujyi wa Ngororero wubatsemo icyicaro cy’akarere ari naho urwo ruzinduko rwabereye mu mpera z’iki cyumwerua, nta kibuga cy’imikino icyo aricyo cyose kiharangwa, kuko bibiri byari bihari byasenywe aho byahoze hakaba harimo kubakwa izindi nyubako.

Bagerageje gushaka aho bakinira ariko ntihari hahagije.
Bagerageje gushaka aho bakinira ariko ntihari hahagije.

Nyuma yo gukomeza ushakashaka ahaba umwanya wo gukiniramo kugira ngo abamugaye bo muri Ngororero bihere ijisho, gusanga imbere y’ibiro by’akarere umuntu agisohoka mu muryango hashobora kwifashishwa.

Ahari hubatse ikibuga ikipe yagombaga gukiniraho harasenywe, hagiye kubakwa amazu.
Ahari hubatse ikibuga ikipe yagombaga gukiniraho harasenywe, hagiye kubakwa amazu.

Uwo mukino waje kuba ariko ukinirwa ahantu hato ugereranyije n’umwanya Sitting Volley isaba. Nyuma y’uwo mukino, abashyitsi banenze cyane kuba imikino idatezwa imbere muri ako karere, byumwihariko abafite ubumuga nta mukino cyangwa ikipe bahagira.

Ibyo bije nyuma y’uko abatari bacye, cyane cyane urubyiruko bakomeje kunenga ukutagira ibibuga n’ibyari bihari bigasenywa ntubyimurirwe ahandi ubu bakaba bigunze cyane cyane abanyeshuli bari mu biruhuko.

Ernest kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka