Ikipe y’igihugu y’ingimbi ya Volleyball yahawe itike yo kwitabira imikino y’igikombe cy’Afurika

Ikipe y’igihugu y’igimbi y’umukino wa Volleyball yahawe itike yo kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika izabera i Tunis muri Tuniziya, kuva tariki 28/02-09/03/2013.

Umuyobozi ushinzwe tekiniki mu ishyirahamwe ry’imikino ya Volleyball (FRVB) Christian Hatungimana yatangaje ko ingimbi z’u Rwanda zizitabira iyi mikino nyuma yo kwivana mu marushanwa kw’ikipe ya Maroc, yari yabaye iya gatatu mu mikino yabereye muri Libiya mu mwaka wa 2010, mu rwego rwo gushakisha itike yo kwitabira iyi mikino.

Ubwo u Rwanda rwatozwaga n’umutoza ukomoka muri Brasil ari we Paulo De Tarsio mu mwaka wa 2010, rwabashije kwegukana umwanya wa kane, inyuma ya Misiri, Tunisia na Maroc, mu mikino yabereye muri Libiya.

Ikipe y'igihugu y'igimbi y'umukino wa Volleyball ubwo yegukanaga umwanya wa kane muri Afrika muri 2010.
Ikipe y’igihugu y’igimbi y’umukino wa Volleyball ubwo yegukanaga umwanya wa kane muri Afrika muri 2010.

Hatungimana avuga ko ishyirahamwe ry’imikino ya Volleyball muri Africa ryasabye u Rwanda gutegura ikipe y’ingimbi igomba gusimbura iya Maroc kuko yamaze gutangaza ko itazitabira iyo mikino.

Ati “ikigiye gukurikiraho, tuzakora ibishoboka byose dutegure ikipe kandi tuzakina n’imikino mpuzamahanga ya gicuti myinshi.”

Iyi kipe y’igihugu y’igimbi y’umukino wa Volleyball izatozwa na Paul Bitok mu gihe hatarafatwa icyemezo ku mutoza uzayijyana mu marushanwa; nk’uko Christian Hatungimana akomeza abisobanura.

Mu mwaka wa 2010, u Rwanda ruvuye mu mikino ya gicuti muri Brasil, ni bwo rwabashije kuza mu makipe ane ya mbere muri Africa, bikaba byari inshuro ya mbere mu mate ya Volleyball ya hano mu Rwanda.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka