Volleyball: U Rwanda mu itsinda rikomeye mu gikombe cy’isi cya U19

Mu mikino y’igikombe cy’isi kizabera muri Mexique muri Kamena uyu mwaka, ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu bahungu batarengeje imyaka 19, izaba iri mu itsinda rikomeye ririmo Uburusiya, Iran, Ubufaransa na Finland.

Uretse u Rwanda ruri kumwe n’ibyo bihugu by’ibihanganye muri Volleyball mu itsinda rya gatatu, itsinda rya mbere rizaba rigizwe na Mexico, Ubushinwa, Ububiligi, Tunisia na Pologne.

Itsinda rya kabiri rigizwe na Argentina, Cuba, Ubuyapani, Chile na Turukiya, naho itsinda rya kane rikazaba rigizwe na Brazil, Reta zunze ubumwe za Amerika, Misiri, Korea y’Amajyepfo na Algeria.

Imikino y’icyo gikombe cy’isi kizamara ibyumweru bibiri (tariki 27/06-07/07/2013), izabera mu migi ibiri Tijuana na Mexicali of Baja California.

Irushanwa ry’uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe menshi ugereranyije n’ubishize aho amakipe yari 16, ubu akazaba ari amakipe 20.

Ikipe y’u Rwanda itozwa na Jean Marie Nsengiyumva, yabonye itike yo kuzakina igikombe cy’isi, nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 19 cyebereye muri Algeria.

U Rwanda, Algeria, Misiri na Tunisia akaba ariyo makipe azaba ahagarariye umugabane wa Afurika muri icyo gikombe cy’isi.

Iri rushanwa riba buri myaka ibiri, iriheruka muri 2011 ryari ryabereye muri Argentine, maze igikombe cyegukanwa na Sebia nyuma yo gutsinda Espagne ku mukino wa nyuma.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Volleyball ikwiye gutezwa imbere kuki abasore bacu barabishoboye pe. uyu niwo mukino tugerageza kugera kure.

yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka