Volleyball: Ikipe y’u Rwanda U18 yatangiye itsindwa na Algeria

Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu bakobwa batarengeje imyaka 18, ku wa mbere tariki 25/03/2013 yatsinzwe amaseti atatu kuri imwe na Algeria mu mukino wa mbere w’igikombe cya Afurika kirimo kubera i Cairo mu Misiri.

Nk’uko bitangazwa n’umutoza Paul Ibrahim Bitok, ikipe y’u Rwanda yatangiranye umukino ubwoba bwatumye itsindwa amaseti abiri akurikiranye. Iseti ya mbere Algeria yayitsinze ku manota 25-18, iya kabiri Algeria iyitsinda ku manota 25 kuri 15.

Abakinnyi b'u Rwanda mbere gato y'uko bakina na Algeria.
Abakinnyi b’u Rwanda mbere gato y’uko bakina na Algeria.

Umutoza Bitok avuga ko nyuma yo gutsindwa amaseti abiri ku busa, yegerageje kumara ubwoba abakinnyi be, anakora impiduka mu gusimbuza abakinnyi, bituma bakina batuje ari nabyo byaje gutuma batsinda iseti ya gatatu ku manota 25-15 ya Algeria.

Kutamenya kugarura imipira yaterwaga n’abakinnyi ba Algeria ndetse n’igihunga, ngo biri mu byatumye Algeria igaruka mu mukino maze itsinda u Rwanda iseti ya kane ku manota 25 kuri 19.

Abakinnyi b'u Rwanda n'umutoza Bitok ubwo bakinaga na Algeria.
Abakinnyi b’u Rwanda n’umutoza Bitok ubwo bakinaga na Algeria.

Mu wundi mukino wabaye, Misiri ikinira mu rugo yatsinze Tuniziya biyorohere amaseti atatu ku busa. Misiri ihabwa amahirwe yo kwegukana icyo gikombe yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-13, iya kabiri ku manota 25-16, naho iya gatatu iyitsinda ku manota 25-13.

Biteganyijwe ko ayo makipe yose uko ari ane azakina hagati yayo, maze ikipe igize amanota menshi ikazahabwa igikombe.

Amakipe azaba atatu ya mbere azahita abona itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Thailand mu mpera z’uyu mwaka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka