Umutoza wa INATEK afite intego yo gutwara igikombe cya Volleyball
Muri iki gihe amakipe ya Volleyball mu Rwanda arimo kugura abakinnyi mbere y’uko shampiyona itangira, ikipe y’ishuri rikuru rya INATEK ni imwe mu ziyubatse cyane, ndetse umutoza wayo Dominique Sesonga afite intego yo kuzegukana igikombe cya shampiyona.
Sesonga avuga ko INATEK yegukanye umwanya wa kane muri shampiyona iheruka, ubu yamaze kuzana Flavien Ndamukunda na Pierre Marshall Kwizera bakinaga muri Algeria umwaka ushize, bakaba baranahoze bakina muri APR Volleyball Club mbere yo kujya hanze y’u Rwanda.
Nyuma ya Ndamukunda na Kwizera, iyi kipe ikorera mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba kandi yazanye n’abandi bakinnyi babiri Jimmy Rurangwa na Christian Shingiro bakinaga muri Kaminuza y’u Rwanda.
Umutoza wa INATEK avuga ko nagendera ku bakinnyi bashya yaguze akongeraho imbaraga z’abo yari asanganywe nabo bamenyeranye, nta kabuza azatwara igikombe.
Yagize ati “Iyo umuntu aguze abakinnyi nk’abangaba nta kindi kintu umuntu aba ashaka kitari igikombe. Aba bakinnyi rero nazanye ni beza kandi nizera ko bazatugeza ku nshingano twihaye”.
Sesonga avuga ko Ubuyobozi bwa Kaminuza ya INATEK bushyigikiye cyane imikino by’umwihariko Volleyball, dore ko n’umuyobozi wayo Padiri Dominique Karekezi yakinnye kandi akaba anakunda uwo mukino.
Abakinnyi bashya INATEK (Institut d’Agriculture et de Technologie de Kibungo) yaguze basanze muri iyo kipe abandi bakinnyi bafite inararibonye nka Richard Muhirwa, Jean Claude Hatungimana, Jean Claude Mangau, Williams Mudahemuka , Mandela Gahire n’abandi.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ushaka kubakaa equipe itwara ibikombe ntiwazana Flavien.ni umukinnyi mwiza pe!ariko imyitwarire ye n’imibanire n’abandi bakinnyi iragoye, ni nka Ballotelli!...ngaho umutoza nahanyanyaze!