Karate: KESA na Great Warriors bari mu begukanye Ambassador’s Cup 2024

Mu Mujyi wa Kigali hasojwe irushanwa rya Karate ritegurwa ku bufatanye na Federasiyo ya Karate mu Rwanda (FERWAKA) ku bufatanye na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda aho amakipe ya KESA, Great Warriors n’Agahozo Shalom begukanye imidari nk’abahize abandi.

Ambassador’s Cup si ubwa mbere ibereye mu Rwanda kuko yabaye ku nshuro yayo ya mbere muri 2016.

Nyuma gato risa nk’aho ritakomeje gutegurwa kubera impamvu zitandukanye zirimo na Covid-19 gusa kuri iyi nshuro rikaba ryari ryagarutse rikinwa ku nshuro ya 6.

Ni irushanwa ryari ryitabiriwe n’inzego zitandukanye zari ziyobowe na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Niyonkuru Zephanie, uwari uhagarariye Polisi y’u Rwanda ndetse na Komite Olempike.

Mu ijambo rye rifungura ku mugaragaro irushanwa, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, yashimiye cyane Leta y’u Rwanda binyuze muri Federasiyo ya karate mu Rwanda, kuba bongeye gutegura iri rushanwa ndetse ashimira n’abakinnyi baryitabiriye.

Si ibyo gusa kandi kuko Ambasaderi Isao Fukushima yongeye gusaba abakinnyi bakina uyu mukino kubaha no guha icyubahiro uwo bahanganye igihe batsinze ndetse no kwakira ugutsindwa mu mahoro igihe utsinzwe.

Asoza kandi, yongeye kwibutsa abari bitabiriye iyi mikino amateka yayo aho yavuze ko ari umukino gakondo w’abayapani watangiye ahagana mu kinyejana cya 15 mu birwa bya Okinawa mu gihugu cy’ubuyapani.

Amabasaderi Isao Fukushima yashimangiye ko uyu mukino nawo uri muri bimwe bikomeza umubano hagati y’igihugu cye cy’ubuyapani ndetse n’u Rwanda.

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 20 aturutse hirya no hino mu gihugu aho yagombaga kurushanwa mu byiciro 2 aribyo “Kata” cyangwa se kwiyerekana mu buryo bunyuranye ndetse na “Kumite” aho abakinnyi 2 kuri 2 baba barimo kurwana.

Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya KESA itozwa na Maitre Nkurunziza Jean Claude wamenyekanye muri uyu mukino hambere nka “Gasatsi” niyo yegukanye igikombe mu kwiyerekana (Kata), The great warriors yegukana igikombe mu kurwana Kumite.

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Agahozo shalom Karate Club niyo yegukanye igikombe mu kwiyerekana (Kata) naho ikipe ya Great warriors yo yegukana igikombe mu kurwana (Kumite).

Imibare ihari igaragaza ko mu Rwanda hari abasaga ibihumbi 7 bakina umukino wa karate bibiraho (7000).

Reba ibindi muri iyi Video

Video: Eric Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mujye muduha updates zakarate buri munsi kbx

yves yanditse ku itariki ya: 29-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka