Perezida Kagame yakiriye Intumwa zo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Budage

Perezida Paul Kagame yakiriye Intumwa zaturutse mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Budage, baganira ku bibazo byugarije Isi birimo icy’abimukira ndetse n’ubufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda n’u Budage.

Ni ibiganiro byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024, bibera mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Itsinda ry’izo ntumwa zo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Budage ryarimo Jens Georg Spahn, Günter Krings, Alexander Richard Throm n’abandi.

U Rwanda n’u Budage bisanzwe bifitanye umubano mwiza kandi w’igihe kirekire ukaba ugaragarira mu bufatanye butandukanye burimo ibyerekeranye n’ubuzima, ubuhinzi, ubucuruzi, no gukorana binyuze mu muryango wa GIZ.

U Budage busanzwe bufasha u Rwanda mu nzego zitandukanye aho tariki 25 Nyakanga 2023 ibihugu byombi byatangije ikigega cya miliyoni 16 z’amayero (Miliyari 20 mu mafaranga y’u Rwanda) kigamije kuzamura imibereho y’abaturage bakennye cyane bo mu turere 16 two mu Ntara zose.

Amafaranga yo muri iki kigega cyiswe “Pro Poor Basket Fund” yashowe mu bikorwa remezo by’ubukungu bihindura imibereho y’abaturage bijyanye no gutanga akazi kuri benshi higanjemo abagore.

Azakoreshwa mu mishinga y’isuku n’isukura, kongera ibikorwa remezo by’ubuvuzi, amashuri abanza, ayisumbuye ndetse no mu bikorwa remezo by’ubuhinzi n’ubworozi birimo ibitunganya umusaruro n’amasoko.

Mu 2022 u Budage bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 98.1 z’amayero ni ukuvuga akabakaba miliyari 100 z’amanyarwanda.

Ni amasezerano y’ubufatanye bw’imyaka ibiri yasinywe azarangirana na 2024, akazifashishwa mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere birimo kuzamura urwego rw’uburezi bw’imyuga n’ubumenyi ngiro, ubuvuzi, gukora imiti n’inkingo, kurengera ibidukikije n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Biranshimisha cyane kungira umubano ninshuti duturanye muburyo bwo kuzamura iterambere cy’Igihugu cyacu.

One team
One dream

One Blood
One Heart

The same people

Bananimana jean claude yanditse ku itariki ya: 11-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka