Sobanukirwa n’umukino wa Damu

Umukino uzwi ku izina rya Damu (jeu de dames) ni umwe mu mikino ifite amategako ayigenga yoroshye kuyafata kandi n’imikinire yawo ikaba itagoranye cyane nubwo abahanga bavuga ko bisaba ubwitonzi no gutekereza ku mukinnyi wifuza gutsinda.

Damu ni umukino ukinirwa ku kibuga gishushanyije kuri paneau kikagira imyanya 36 ikinirwaho n’abantu 2.

Buri wese aba afite inka 12 hagasigara imyanya 8 ikinirwamo maze bakarushanwa kuzitondeka no kwimana imyanya ari nako uciye undi urwaho rwo kwimukira mu gihande cye amurya inka zimwe hakurikijwe amategeko agenga umukino. (inka ni udukinisho duto bakoresha twitwa pieces mu rurimi rw’igifaransa).

Abakinnyi 2 bakina damu.
Abakinnyi 2 bakina damu.

Mu gukina bimura udukinisho (inka) mu kibuga gito gifite cm 50 kuri cm 40, abakinnyi basabwa gushishoza kugira ngo badakora ikosa ryo gutanga icyuho ndetse ari nako babara uburyo (strategie) bushobora gutuma baza kurya inka nyinshi icyarimwe.

Uko kwitonda no gushishoza ngo bituma ubushobozi bw’imitekerereze y’abakinnyi bwiyongera (développement des facultés intellectuelles).

Igihe nta muntu ufite ngo mukine, ushobora gukina damu akinira kuri mudasobwa. Ibi ngo bifasha by’umwihariko kwitonda cyane kuko uwo mukino uba ukoze mu buryo bwa gihanga, kandi bikaba byafasha ukina kwitoza gutsinda bagenzi be.

Ikibuga cya damu ikoreshwa mu Rwanda.
Ikibuga cya damu ikoreshwa mu Rwanda.

Icyo ushaka gutsinda ashyira imbere ni ugutuma mugenzi we bakina akora amakosa mbere ye, kandi akabimukoresha kenshi kuko iyo ayakoze uyamukoresheje abona umwanya wo kumutwara inka ze ndetse akinjira mu gice cy’ikibuga cya mugenziwe aho abuza inka z’uwakoze ikosa gutembera neza.

Imikinire, ibibuga n’amategeko ya damu ngo bigiye bitandukanye ukurikije ibihugu, ariko ngo iyo uzi bumwe mu buryo damu ikinwamo kumenya n’ubundi biroroha cyane kuko amategeko ajya gusa.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ushaka kwagura ubumenyi usanzwe ufite muri dame urugero nko gukina online wakora iki

Mbarushimana yanditse ku itariki ya: 1-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka