#RwandaChallenger: Nathalie Dechy watwaye ‘Grand Slam’ eshatu yageze mu Rwanda

Umunyabigwikazi mu mukino wa Tennis, Umufaransakazi Nathalie Dechy ari mu Rwanda aho yaje gukurikira imikino ya ATP Challenger 50 Tour, iri mu cyumweru cyayo cya 2 mu Rwanda.

Nathalie Dechy yegukanye Grand Slam eshatu
Nathalie Dechy yegukanye Grand Slam eshatu

Nathalie Dechy ni umunyabigwi muri uyu mukino, aho yegukanye inshuro 3 irushanwa rya mbere ku Isi (Grand Slam championship) mu bakina ari 2 (doubles).

Nathalie w’imyaka 49 yageze mu Rwanda mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe 2024, aho nyuma yo kuruhuka yahise akomereza ku bibuga bya Tennis birimo kuberaho irushanwa biri muri IPRC Kigali - Ecology Tennis Courts.

Muri 2006 ni bwo Nathalie Dechy yegukanye US Open ya mbere y’abakina ari babiri, ubwo yari kumwe n’umurusiyakazi Vera Igorevna Zvonareva, muri 2007 atwarana French Open y’abakina bavanze, ni ukuvuga umugabo n’umugore na Andreas Andy Ram, umunya Isiraheri wahagaritse gukina uyu mukino.

Nathalie Dechy muri 2007 na none yongeye gutwara US Open y’abakina ari 2 (double), ari kumwe n’umurusiyakazi Dinara Mubinovna Safina.

Ubwo Nathalie Dechy yageraga ku bibuga bya Tennis i Kigali ahari kubera amarushanwa ya ATP Challenger
Ubwo Nathalie Dechy yageraga ku bibuga bya Tennis i Kigali ahari kubera amarushanwa ya ATP Challenger

Ku mateka yagezeho ku giti cye ni ukuvuga ari umwe, ni muri 2005 ubwo yageraga mu mikino ya 1/2 mu irushanwa rya Australian Open.

Muri 2008 ubwo yakinaga irushanwa rya Wimbledon, yahuye n’uwari nomero ya mbere ku Isi, umunya Seribiyakazi Ana Ivanovic, aho yanabashije kumutsinda iseti ya mbere ariko biza kurangira Ana Ivanovic amutsinze seti ya kabiri ndetse anamutsinda na kamarampaka.

Nathalie abaye umunyabigwi wa kabiri muri uyu mukino ugeze mu Rwanda nyuma ya Yannick Noah, waje mu cyumweru gishize, iyi mikino ya ATP Challenger 50 Tour iri mu cyumweru cyayo cya 2 ndetse imikino ikaba igeze muri 1/8.

Biteganyijwe ko kandi kuri uyu wa gatatu Nathalie Dechy aza gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, nyuma kandi biteganyijwe ko aza kugirana ikiganiro na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju.

Nathalie Dechy n'abamuherekeje basuhuza bamwe mu bayobozi b'irushanwa
Nathalie Dechy n’abamuherekeje basuhuza bamwe mu bayobozi b’irushanwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka