Nsengiyumva na Kabango Jerry bamwe mu begukanye ‘Boxing Night Series II’

Mu mpera z’icyumweru gishize, i Kigali hasojwe irushanwa riba buri mezi atatu rya Boxing Night Series icyiciro cya kabiri, aho abakinnyi nka Nsengiyumva Vincent na Kabango Jerry baryegukanye mu cyiciro cy’ababigize umwuga.

Nsengiyumva acungana na Akofa Peti
Nsengiyumva acungana na Akofa Peti

Ni irushanwa ritegurwa na Amahoro Boxing Club, rikaba ryabaga ku nshuro ya kabiri aho ryitabiriwe n’abakinnyi batandukanye, ababigize umwuga ndetse n’abatarabigize umwuga, kandi aba bose bakinnye mu byiciro 8 bitandukanye bijyanye n’ibiro byabo.

Ku ikubitiro mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga bafite ibiro hagati ya 50-51 (Fly weight), aho Jean Claude Iyanone yatsinze Kamoso mu duce (Rounds) dutatu. Uyu mukino wakurikiwe n’undi wo mu cyiciro cya Bantamweight ku bafite ibiro biro 54, wahuje Ntabanganyimana Valence na Iranezeza Aimé, uyu mukino ukaba warangiye Iranezeza Aimé awegukanye.

Hakurikiyeho undi murwano, ariko wo mu cyiciro cy’ababigize umwuga mu cyiciro cy’abafite ibiro 60 (Right weight), aho Nsabimana David yakubise Niyonagize Isaac bituma yegukana umukino mu ducye dutandatu.

David wambaye ikabutura y'umukara ahanganye na Isaac Niyonagize
David wambaye ikabutura y’umukara ahanganye na Isaac Niyonagize

Hakurikiyeho undi mukino ariko w’abatarabigize umwuga bafite ibiro hagati ya 57 na 60 (Fez Weight), aho Rugamba Iguru Amar yewegukanye atsinze Hirwa Fillia bari bahanganye. Uyu mukino wakurikiwe n’uw’abagore bakina nk’abatarabigize umwuga mu cyiciro cya (Right Weight), bafite ibiro hagati ya 60 na 63, aha Iradukunda Kelia akaba ari we wegukanye umukino atsinze Ange Nsengiyumva bari bahanganye, aba na bo bakaba bakinnye uduce 3 gusa.

Hakurikiyeho umukino w’ababigize umwuga bo mu cyiciro cya (Fez Weight), ni ukuvuga bafite ibiro 58, maze Kabango Jerry ukomoka muri Congo atsinda Hagenimana Aimable mu duce dutandatu.

Nyuma y’ikiruhuko cyari kigizwe n’imyidagaduro irimo umuziki n’imbyino zitandukanye, hakurikiyeho indi mikino ibiri harimo n’uwari wiswe Main Fight.

Abagore na bo ntibasigaye inyuma muri uyu mukino
Abagore na bo ntibasigaye inyuma muri uyu mukino

Mbere yo kujya kuri Main Fight, habanje umukino wundi w’abatarabigize umwuga bo mu cyiciro cya (Right Walter), ni ukuvuga abafite ibiro hagati ya 63-67, maze Murenzi Hassan atsinda Pacifique mu duce dutatu bakinnye.

Umukino rurangiranwa ari na wo wari uwa nyuma, ni uw’ababigize umwuga bo mu cyiciro cya Right Heavy, ni ukuvuga abafite ibiro 85. Ni umukino wahuje Nsengiyumva Vincent umenyerewe mu mukino wa Boxing mu Rwanda, ndetse na Afoka Peti bombi basanzwe ari zimwe mu ndwanyi zizwi.

Nyuma y’uduce dutandatu, Nsengiyumva Vincent ni we werekanywe ko ari we wegukanye umukino nyuma yo gukubita akanoza Afoka Peti bari bahanganye.

Umuyobozi wa Kigali Today, Kanamugire Charles ahemba Nsengiyumva Vincent watsinze Afoka
Umuyobozi wa Kigali Today, Kanamugire Charles ahemba Nsengiyumva Vincent watsinze Afoka

Igice cya gatatu cy’iyi mikino (Boxing Night Series III), giteganyijwe mu kwezi kwa gatanu tariki ya 4 ndetse rikaba ryamaze no guhabwa inyito kuko rizaba ryitwa (SGI Tittles).

Nsengiyumva Vincent wegukanye umukino w'umunsi
Nsengiyumva Vincent wegukanye umukino w’umunsi
Kabango Jerry hano yerekwaga abafana ko ari we utsinze Hagenimana Aimable
Kabango Jerry hano yerekwaga abafana ko ari we utsinze Hagenimana Aimable
Rurangayire Guy, Umuyobozi wa SGI Sport ni umwe mu bashyigikiye iki gikorwa
Rurangayire Guy, Umuyobozi wa SGI Sport ni umwe mu bashyigikiye iki gikorwa
Uyu mukino uba witabiriwe n'ingeri zitandukanye z'abantu
Uyu mukino uba witabiriwe n’ingeri zitandukanye z’abantu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka