Muhanga: Inama njyanama irasaba ko siporo itagarukira kuri AS Muhanga gusa

Mu nama yahuje inama njyanama y’akarere ka Muhanga, tariki 21/03/2013, bize ku kibazo cya siporo muri aka karere kuko bavuga ko isa n’iyahariwe ikipe y’akarere gusa kandi igomba kugera kuri buri muturage.

Aba bajyanama bagaragaje ko mu busanzwe, mu ngengo y’imari y’akarere bateganya amafaranga afasha ikipe y’akarere ariyo AS Muhanga ariko ntihateganywe ubushobozi bw’abaturage mu kwitabira gukora ubugororangingo (sport).

Basanga buri muturage yagakwiye kurebwa na siporo kuko ari ingirakamaro kuri bo. Bakaba basaba ko mu ngengo y’imari hajya hateganywa ubushobozi bwo gufasha abaturage.

Aha bakaba bibanda ahanini ku rubyiruko n’abagore mu gukora siporo biciye mu mirenge yabo. Aha siporo ikaba igomba gutezwa imbere bivuye mu mirenge aho kugirango bigume gusa mu ikipe imwe y’akarere.

Abajyanama mu karere ka Muhanga barifuza gushyigikira siporo mu baturage.
Abajyanama mu karere ka Muhanga barifuza gushyigikira siporo mu baturage.

Mu busanzwe mu karere ka Muhanga kimwe n’ahandi mu gihugu, abakozi b’akarere bagira igihe bahurira hamwe bagakora siporo ku gicamunsi cyo kuwa gatanu.

Iyi nama yahuje abajyana bagize inama njyanama y’aka karere yatangaje ko mu rwego rwo gukomeza gusigasira umuco nyarwanda mu batuye aka karere ngo bari gushyiraho itorero ndangamuco rizajya ryigisha imbyino, indirimo n’umuco bya Kinyarwanda.

Iri torero rizaba ari nk’amatorero yandi aboneka mu gihugu kuko rizajya rishobora guhagararira akarere mu bihe bitandukanye.

Akarere ka Muhanga nta torero kagiraga rishobora kugaserukira ahantu hatandukanye. Umujyanama Prisca Mukakayibanda atangaza ko iri torero rizaboneka vuba kandi ko ritazanagorana kuboneka cyane ko babonye ko mu bana bari ku rugerero muri aka karere hashobora kuvamo abarikora.

Abanyeshuri bari bari ku rugerero mu karere ka Muhanga bashinze itorero ndangamuco.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MUKOMEREZE AHO THX

TMS yanditse ku itariki ya: 16-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka