Isiganwa ry’imodoka ‘Huye Rally’ riratangira kuri uyu wa gatandatu

Kuri uyu wa gatandatu tariki 08/12/2012, mu karere ka Huye na Gisagara mu ntara y’Amajyepfo, hazabera isiganwa ngarukamwaka ry’amamodoka ryiswe ‘Huye Rally’ rikazazenguruka ibice bitandukanye bigize utwo turere.

Iri siganwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa kw’amamodoka mu Rwanda (RAC), rizamara iminsi ibiri risozwe ku cyumweru tariki 09/12/2012.

Ubwo iryo siganwa rizaba ritangira ku wa gatandatu, abasiganwa mu mamodoka (pilotes) bazatangira saa saba z’amanywa bageze saa kumi n’imwe. Bazava i Save banyure Musha- Gikonko- Mutarama – Kimana – Mukini- Shyanda.

Ku mugoroba wo ku wa gatandatu, bazasiganwa nijoro kuva saa kumi n’ebyiri kugeza saa tatu z’ijoro bava Save banyure Mukoni berekeza Shyanda.

Ku munsi wa nyuma w’isiganwa, ku cyumweru bazatangira saa mbiri za mu gitondo kugeza saa saba z’igicamunsi, bazava i Save-Musha-Mukande – Gisagara-Duwani.

Abakinnyi (pilotes) bamaze mwemeza ko bazitabira iryo siganwa ni 11 ari bo: Olivier Costa, Davite Giancarlo, Claude Kwizera, Johnny Murengezi, Twizeyimana Saidi uzwi cyane ku izina rya Mwanamayi, Cyatangabo Ange, Janvier Mulemba, Mayaka Feleken, Serge Rusagara, Rutabingwa Gratien na Genese Semana.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka