Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga ryashimiye amakipe yaserukiye u Rwanda

Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NPC) tariki 9 Ukuboza 2023 ryashimiye amakipe y’ibihugu atandukanye yaserukiye u Rwanda mu mikino mpuzamahanga mu 2023.

Perezida wa NPC, Murema Jean Baptiste, akaba n'umukinnyi wa Sitting Volleyball na we ari mu bashimiwe
Perezida wa NPC, Murema Jean Baptiste, akaba n’umukinnyi wa Sitting Volleyball na we ari mu bashimiwe

Ni umuhango wabereye mu Karere ka Kicukiro, witabirwa n’abayobozi ba NPC, itangazamakuru, abakinnyi b’amakipe yashimiwe n’abatoza babo ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bakorana na NPC umunsi ku wundi.

Mu makipe yashimiwe harimo Ikipe y’igihugu ya Amputee Football (umupira w’amaguru ukinwa n’abafite ubumuga bw’ingingo) yitabiriye bwa mbere imikino nyafurika yabereye muri Ghana bakegukana umwanya wa gatanu.

Ni irushanwa ryakinwaga ku nshuro yaryo ya mbere ryitabiriwe n’Ibihugu umunani byarimo n’u Rwanda. Muri iri rushanwa u Rwanda rwatangiye rutsinda ikipe y’Igihugu ya Kenya ibitego 2-1 ariko rutsindwa na Angola 3-1 ndetse na Misiri ibitego 4-2. Ibi byatumye rujya guhatanira umwanya wa Gatanu, maze ruwubona rutsinze Liberia ibitego 2-1 ari na byo byatumye iyi kipe ishimirwa muri ibi birori.

Umutoza w'amakipe y'u Rwanda ya Sitting Volleyball, Dr Mossad Rashad, yagaragaje ko urwego rw'amakipe rwazamutse
Umutoza w’amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball, Dr Mossad Rashad, yagaragaje ko urwego rw’amakipe rwazamutse

Undi mukino washimiwe uko witwaye na NPC Rwanda, ni Sitting Volleyball mu bagabo ndetse n’abagore. Muri uyu mukino, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitabiriye igikombe cy’Isi cyabereye mu gihugu cya Misiri kuva tariki 11 Ugushyingo 2023 kugeza tariki 18 Ukuboza 2023. Amakipe y’u Rwanda yitwaye neza kuko mu bagabo u Rwanda rwegukanyemo umwanya wa cyenda mu makipe 13 mu gihe mu bagore rwegukanye umwanya wa karindwi mu makipe 10.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda bukaba bwaravuze ko bwashimishijwe n’umusaruro amakipe y’igihugu yagize mu mwaka wa 2023 ndetse ko barajwe ishinga no kwitwara neza kurushaho mu mwaka wa 2024 ahateganyijwe imikino itandukanye bazitabira irimo shampiyona ya Afurika muri Sitting Volleyball izabera muri Nigeria muri Mutarama 2024 mu bagabo n’abagore aho uzayegukana azabona itike yo gukina imikino paralempike izabera i Paris mu Bufaransa.

Mu bagore, ikipe y'Igihugu ya Sitting Volleyball yabaye iya karindwi mu gikombe cy'Isi na yo yashimiwe
Mu bagore, ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball yabaye iya karindwi mu gikombe cy’Isi na yo yashimiwe

NPC Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2001 kugeza ubu ikaba ibarizwamo imikino 10 ikinwa n’abafite ubumuga butandukanye.

Bamwe mu banyamakuru bari mu bitabiriye uyu muhago aho itangazamakuru ryashimiwe uburyo rimenyekanisha imikino y'abafite ubumuga mu Rwanda
Bamwe mu banyamakuru bari mu bitabiriye uyu muhago aho itangazamakuru ryashimiwe uburyo rimenyekanisha imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda
Binyuze kuri Perezida w'Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru b'Imikino mu Rwanda, Jean Butoyi, itangazamakuru ryashimiwe na NPC uruhare rigira mu iterambere ry'imikino y'abafite ubumuga mu Rwanda
Binyuze kuri Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’Imikino mu Rwanda, Jean Butoyi, itangazamakuru ryashimiwe na NPC uruhare rigira mu iterambere ry’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda
Perezida wa NPC Rwanda, Murema Jean Baptiste, yavuze ko bishimira uko amakipe yitwaye ndetse anabasaba kwitwara neza mu mikino iteganyijwe mu 2024 bazitabira
Perezida wa NPC Rwanda, Murema Jean Baptiste, yavuze ko bishimira uko amakipe yitwaye ndetse anabasaba kwitwara neza mu mikino iteganyijwe mu 2024 bazitabira
Ikipe y'Igihugu ya Amputee Football yashimiwe umwanya wa gatanu yakuye mu mikino Nyafurika mu 2023
Ikipe y’Igihugu ya Amputee Football yashimiwe umwanya wa gatanu yakuye mu mikino Nyafurika mu 2023
Ikipe y'abagabo ya Sitting Volleyball yashimiwe na NPC nyuma yo kwegukana umwanya wa cyenda mu gikombe cy'Isi 2023 cyabereye mu Misiri
Ikipe y’abagabo ya Sitting Volleyball yashimiwe na NPC nyuma yo kwegukana umwanya wa cyenda mu gikombe cy’Isi 2023 cyabereye mu Misiri
Umulinga Alice, Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda, na we yari yitabiriye uyu muhango
Umulinga Alice, Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, na we yari yitabiriye uyu muhango
Umuyobozi w'Inama y'Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD), Ndayisaba Emmanuel, yabijeje ubufatanye
Umuyobozi w’Inama y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD), Ndayisaba Emmanuel, yabijeje ubufatanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka