Impuguke yo mu Busuwisi yahaye amahugurwa abakina Judo mu Rwanda (Amafoto)

Umusuwisi Florent Bron usanzwe atoza umukino wa Judo yakoresheje imyitozo y’iminsi ibiri ku bakinnyi ba Judo mu Rwanda barimo n’abakiri bato mu rwego rw’ubufatanye buri hagati y’u Rwanda n’u Busuwisi

Guhera ku wa Gatanu tariki 27/10/2023, Umusuwisi Florent Bron yayoboye imyitozo y’umukino wa Judo ku bakinnyi b’ingeri zose barimo abato n’abakuru, abasangiza ku bunararibonye afite muri uyu mukino asanzwe anatoza ku rwego mpuzamahanga.

Florent Bron ufite umukandara w’umukandara w’umukara ndetse na Dan ya kane muri uyu mukino, ubwo yari yaje mu biruhuko mu Rwanda yafashe umwanya wo gutoza abakinnyi ba Judo uyu mukino, bikaba byarakozwe ku wa Gatanu i Kagugu, ndetse no ku wa Gatandatu i Nyarutarama.

Mu kiganiro na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Judo mu Rwanda, BISHYIKA Christian, yadutangarije ko ibi muri gahunda y’amasezerano y’ubufatanye bafitanye n’u Busuwisi by’umwihariko Federasiyo ya Judo, bakaba bateganya no kubibyaza umusaruro wo kuzamura impano z’abakiri bato mu mukino wa Judo

"Ni gahunda y’ubufatanye dufitanye n’u Busuwisi, Federasiyo ya Judo y’u Busuwisi twagiranye amasezerano yo gufayanya mu guteza imbere umukino wa Judo. Byaturutse ku mukinnyi wacu witwa Rukundo Sala, ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’u Busuwisi., aduhuza n’abatarenkunga ba Judo bo mu Busuwisi, ndetse n’uyu mutoza yamutoje kuva akiri muto afite imyaka itandatu."

Rukundo Sala (wasimbutse) ni we wagize uruhare mu guhuza impande zombi
Rukundo Sala (wasimbutse) ni we wagize uruhare mu guhuza impande zombi

"Umutoza afite ubumenyi n’ubushake mu gutoza abana bato, mwabonye ko hari abana bato guhera ku bafite imyaka itandatu, natwe dufite gahunda yo gutangira uyu mukino wa Judo mu mashuri (Judo at School), hari igihe abana kugera ahantu batandukanye bibagora, turi gushaka ubushobozi ngo tubansange mu mashuri."

Rukundo Sala na Perezida wa Federasiyo ya Judo mu Rwanda Bishyika Christian
Rukundo Sala na Perezida wa Federasiyo ya Judo mu Rwanda Bishyika Christian

Federasiyo y’u Busuwisi usibye aya mahugurwa yanabazaniye tapis yanakoreshejwe n’ibikoresho birimo n’imyambaro ikinanwa Judo, ubu bari no kuganira uburyo hazagira abakinnyi nabo bajya gusura u Busuwisi bakareba urwego umukino wabo ugezeho.

"Baje kudusura, dushobora natwe kuzajya kubasura, kuko mu gutoza abana mu rwego rw’amarushanwa mbere na mbere ubanza gukora gahunda yo gutoranya abana bafite impano uha abana bose amahirwe, ukamufasha kuzabyaza umusaruro iyo mpano." Perezida wa Federasiyo ya Judo mu Rwanda

Florent Bron wayoboye iyi myitozo
Florent Bron wayoboye iyi myitozo

Usibye iyi myitozo, hanafunguwe ikibuga gishya (Dojo) cy’uyu mukino i Nyarutarama cyiswe Intare Judo Club, bikaba nabyo byaragizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa bo mu Busuwisi ndetse n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Judo ku isi.

Abakiri bato ndetse n'abakobwa bakina Judo bitabiriye imyitozo
Abakiri bato ndetse n’abakobwa bakina Judo bitabiriye imyitozo

AMAFOTO: NIYONZIMA Moise

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Biranshimishije cyane kubina judo yacu irikuzamuka. Congz to Christian Bishyika

Khalifa Hassan yanditse ku itariki ya: 30-10-2023  →  Musubize

Biranshimishije cyane kubina judo yacu irikuzamuka. Congz to Christian Bishyika

Khalifa Hassan yanditse ku itariki ya: 30-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka