Ibihugu 10 byahuriye mu Rwanda mu irushanwa ryo koga

Guhera kuri uyu wa Kane mu Rwanda hatangiye irushanwa ryo koga rihuza ibihugu 10 bivuye mu Karere ka gatatu (Africa Aquatics Zone 3 Swimming Championship 2023).

Ibihugu 10 byose birahagarariwe i Kigali
Ibihugu 10 byose birahagarariwe i Kigali

Ni irushanwa ririmo kuba ku nshuro ya munani aho abarushanwa koga barushanwa mu byiciro bitandukanye, abagabo n’abagore, ndetse n’ibyiciro mu myaka.

Africa Aquatics Zone 3 Swimming Championship 2023 yagombaga kubera mu gihugu cya Sudani y’Epfo ariko mu nama ya Afurika yabaye muri Nyakanga uyu mwaka, ni yo yasabye ko u Rwanda rwakwakira iri rushanwa kuko Sudani y’Epfo itakibonetse ari nabwo imyiteguro yatangiye haba kuri Federasiyo y’umukino wo koga ndetse n’Igihugu muri rusange, binyuze muri Minisiteri ya Siporo.

Abaryitabiriye bazarushanwa mu byiciro 4 ari byo abana bafite imyaka 12, abana bari hagati y’imyaka 13-14, kuva ku myaka 15-16 ndetse no kuva ku myaka 17 kuzamura bakazarushanwa mu buryo (style) nabwo bune ari bwo Free style, backstroke, breaststroke na butterfly aba bose bakazasiganwa mu muri metero 50, 100 na 200.

Butterfly ni bumwe mu buryo bwo koga abitabiriye barushanwamo
Butterfly ni bumwe mu buryo bwo koga abitabiriye barushanwamo

Abakinnyi bazitwara neza muri iri rushanwa, babona itike iberekeza mu mikino nyafurika (Africa Aquatic), dore ko iy’uyu mwaka izabera muri île Maurice mu kwezi k’Ukuboza 2023.

Ku bijyanye n’amakipe ahagarariye u Rwanda, umutoza w’ikipe y’Igihugu, Niyomugabo Jackson, avuga ko imyiteguro yagenze neza, ndetse ko biteguye guhagararira u Rwanda neza kandi ko bizeye intsinzi.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 8
Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 8

Yagize ati “Imyiteguro ubu navuga ko yagenze neza, urebye bitandukanye na kera kuko ubu dufite aho tuba ndetse dufite n’aho gukorera imyitozo. Mu irushanwa riheruka ryabereye muri Tanzania kandi nabwo twazanye imidari, kuri iyi nshuro rero riri iwacu nta kabuza tugomba kwitwara neza.”

Bamwe mu bakinnyi bakomeye u Rwanda rufite harimo nk’uwitwa Niyibizi Cedric usanzwe akinira mu gihugu cya Thailand ndetse na Peyre Mitilla Oscar Cyusa uturutse mu Bufaransa.

Iyi mikino yose irabera i Gahanga muri Kicukiro
Iyi mikino yose irabera i Gahanga muri Kicukiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka