Gisagara: Sitball Team yegukanye igikombe ku rwego rw’igihugu

Ikipe y’abafite ubumuga ya sitting volley ball y’akarere ka Gisagara yatwaye igikombe ku rwego rw’igihugu mu marushanwa yateguwe mu rwego rwo kwizihizi isabukuru ya FPR, ndetse bikanahuzwa n’umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga wizihijwe tariki 03/12/2012.

Muri iyi mikino yabreye i Kigali kuri Petit stade, ikipe y’akarere ka Gisagara yari ihagarariye intara y’Amajyepfo yatsinze Intwari zari zihagarariye Umujyi wa Kigali ibitego 30 kuri 21, bityo itwara igikombe yashyikirijwe na Minisitiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi.

Muri aya marushanwa hagiye hagarukwa ku bibazo abafite ubumuga bagenda bahura nabyo mu muryango nyarwanda, ndetse Abanyarwanda bongera kwibutswa ko abafite ubumuga nabo ari abantu nk’abandi bose kandi ko bashoboye batagomba kwimwa agaciro.

Abafite ubumuga baracyahura n’inzitizi nyinshi muri serivisi bakenera; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Emmanuel.

Aha atanga ingero nko mu burezi kuko ngo usanga abatabona n’abatavuga bigorana kugira ngo bashobore kwiga kuko abarimu benshi badasobanukiwe n’imvugo y’amarenga n’inyandiko y’abatabona.

Minisitiri w'Intebe niwe washyikirije ikipe ya Gisagara igikombe.
Minisitiri w’Intebe niwe washyikirije ikipe ya Gisagara igikombe.

Mu buvuzi hari ikibazo gikomeye kuko ubwisungane mu kwivuza ntibwishyura insimburangingo n’inyunganira ngingo; inyubako nyinshi zitangirwamo serivisi nk’amasoko, insengero, amashuri, inzu zikorerwamo n’ubuyobozi ngo usanga zubatswe mu buryo butorohereza abafite ubumuga kuko nta nzira z’utugare twabo zifite.

Yakomeje avuga ko iyo bigeze ku isoko ry’umurimo naho usanga ibibazo by’abafite ubumuga byiyongera kuko abashaka abakozi batajya batekereza ku bantu batabona cyangwa bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Minisitiri w’Intebe we yijeje abafite ubumuga ko Leta izakora ibishoboka byose igakuraho inzitizi zose z’iterambere ryabo.

Yasabye Abanyarwanda bose gufasha abafite ubumuga kuko nabo bashoboye. Yavuze ko abacikirije amashuri bagiye kubashyiriraho amashuri y’imyuga ku buryo bwihariye; asubiza zimwe mu nzitizi zari zagaragajwe yasabye abantu bose bari kubaka inyubako nshya, kwita ku kibazo cy’abafite ubumuga hagateganywa aho baherewa serivisi.

Yasabye kandi ko Uturere 14 tutarashyiraho umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abafite ubumuga kumushyiraho mu gihe cya vuba kuko bizafasha kubateza imbere.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka