Yannick Mukunzi yatsindiye Rayon Sports ku mukino we wa nyuma

Mu mukino we wa nyuma mu ikipe ya Rayon Sports, Yannick Mukunzi yayitsindiye igitego mbere y’uko yerekeza muri Sweden

Mu mikino y’umunsi wa 15 ya Shampiona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Rayon Sports yatsinze Marines ibitego 2-0.

Yannick Mukunzi yari amaze umwaka n'igice muri Rayon Sports
Yannick Mukunzi yari amaze umwaka n’igice muri Rayon Sports

Ni umukino wari wakiriwe na Marines kuri Stade Umuganda, Rayon Sports itsinda igitego cya mbere cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu, nyuma y’akazi kari kabanje gukorwa na Caleb na Sarpong.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Sefu yaje gukorerwaho penaliti, Yannick Mukunzi wifuzaga gusezera neza abafana ba Rayon Sports, aza kuyisaba aranayitsinda.

Uko imikino yabaye uyu munsi yagenze

AS Muhanga 1-2 Espoir FC
Marines FC 0-2 Rayon Sports FC
AS Kigali 1-0 Amagaju FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Amahirwe masa kuri yannick!

UWIMANA Henry yanditse ku itariki ya: 21-01-2019  →  Musubize

Azagire urugendo ruhire ntko atagize ndavuga Yannick

Epimaque yanditse ku itariki ya: 20-01-2019  →  Musubize

Twifurije mukunzi yanic amahirwe aho azajya hose.

CELSE yanditse ku itariki ya: 20-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka