#WC2026Q: Dore amateka y’Amavubi mu bikombe bitanu by’Isi biheruka

Mu gihe Amavubi yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, izatangira mu kwezi k’Ugushyingo 2023, mu nshuro eshatu ziheruka ntiyigeze arenza amanota abiri.

Amavubi aritegura gushaka itike y'Igikombe cy'Isi 2026
Amavubi aritegura gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026

Iyo usubije amaso inyuma mu myaka 17 ishize haba irushanwa ry’Igikombe cy’Isi, inshuro eshanu (2006, 2010, 2014, 2018 na 2022), Amavubi yitabiriye imikino y’amajonjora ndetse ikina n’amatsinda.

2006 Amavubi yabaye aya nyuma mu itsinda

Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2006, cyabereye mu gihugu cy’u Budage yatangiye mu 2003 igasozwa mu 2005, Amavubi yahereye mu ijonjora ry’ibanze aho amakipe akuranamo mbere y’uko yerekeza mu matsinda. Kuri iki cyiciro Amavubi yakinnye na Namibia ayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino ibiri, dore ko umukino ubanza Amavubi yatsinze 3-0 uwo kwishyura bakanganya 1-1.

Nyuma yaho u Rwanda rwabonye itike yo kujya mu matsinda yo gushaka iyi tike, yabarwaga nk’ijonjora rya kabiri, icyo gihe Amavubi yisanze mu itsinda rimwe na Angola, Nigeria, Zimbabwe, Gabon na Algeria. Mu mikino icumi yakinwe ku manota 30, u Rwanda rwatsinze umwe rwakinnye na Gabon tariki 19 Kamena 2004 rukayitsinda 3-1, byatsinzwe na Saidi Abedi Makasi, watsinze bibiri na Jimmy Mulisa.

Kuri aya manota Amavubi yakiniye icyo gihe yasojoe afite atanu, kuko yatsinzwe imikino irindwi(7) akanganya ibiri mu gihe yatsinze umwe, arangiriza ku mwanya wa nyuma wari uwa gatandatu mu itsinda ryayobowe na Angola.

2010 Amavubi yagize amanota meza ruheruka mu myaka 20 ishize

Imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2010, yabaye mu byiciro bitatu by’ijonjora ry’ibanze, irya kabiri rikinwa mu matsinda ndetse n’icyiciro cya gatatu nacyo cyakinwe mu matsinda. Amavubi yahereye mu matsinda ya mbere, aho yari hamwe na Maroc, Mauritania na Ethiopia yaje gukurwamo nyuma kubera ibihano bya FIFA. Muri iyi mikino u Rwanda rwatsinze imikino itatu irimo ibiri rwatsinze Mauritania (3-0, 0-1) ndetse nuwo rwatsinze Maroc (3-1).

Icyo gihe u Rwanda rwazamukanye na Maroc ari urwa kabiri n’amanota icyenda, mu gihe iki gihugu cyari icya mbere n’amanota icyenda nacyo ariko kizigamye ibitego bitandatu, mu gihe Amavubi yari azigamye bine. Icyiciro cy’amatsinda yakurikiyeho Amavubi yisanze mu itsinda rimwe na Algeria, Misiri na Zambia.

Iki cyiciro ntabwo cyahirize Amavubi kuko noneho mu mikino itandatu rwakinnye nta numwe rwatsinze ahubwo rwatsinzwemo ine(4) runganya ibiri, rusoza ari urwa nyuma n’amanota abiri.

2014 Amavubi yakomeje kudahirwa n’urugendo rugana mu Gikombe cy’Isi

Amajonjora y’iri rushanwa ryabereye muri Brazil yatangiye mu 2011, icyo gihe Amavubi yahereye mu ijonjora ry’ibanze aho yari mu bihugu 24, bitewe n’uko byari bihagaze ku rutonde rwa FIFA icyo gihe. Mu ijonjora ry’ibanze Amavubi yakinnye na Eritrea icyo gihe maze umukino ubanza wabereye muri iki gihugu banganya igitego 1-1, mu gihe umukino wo kwishyura Amavubi yatsinze 3-1 ajya mu cyiciro gikurikira.

Icyiciro gikurikira yari amatsinda, icyo gihe Amavubi yisanze mu itsinda rya munani hamwe na Algeria, Mali, Benin na Mali. Muri iri tsinda u Rwanda rwabaye urwa nyuma kuko mu mikino itandatu rwakinnye nta n’umwe rwatsinze, ahubwo rwanganyije imikino ibiri rutsindwa ine rusozanya amanota abiri(2) gusa rurasezererwa.

Mu mikino itandatu Amavubi icyo gihe yakinnye yatsinzwemo ibitego 11, atsinda bitatu asoza afite umwenda w’ibitego umunani.

2018 Amavubi ntiyageze no mu matsinda yo gushaka itike

Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2018 cyabereye mu Burusiya, yatangiye mu 2015, u Rwanda rwinjiriye mu ijonjora rya kabiri bitewe n’ubundi n’uko rwari ruhagaze ku rutonde rwa FIFA. Muri iryo jonjora Amavubi yahuye n’igihugu cya Libya ariko asezererwa atarenze umutaru, kuko iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika mu mukino ubanza cyatsinze Amavubi 1-0, naho mu mukino wo kwishyura kiyatsinda 3-1.

Icyo gihe u Rwanda ntabwo rwashoboye kugera mu matsinda, kuko Libya ariyo yakomeje ijya mu itsinda rimwe na Tunisia, RDC na Guinnea nubwo nayo itagize amahirwe yo gukomeza.

2022 Amavubi yongeye gushaka itike kugeza mu matsinda

Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2022 cyabereye muri Qatar, Amavubi ntabwo yanyuze mu ijonjora ry’ibanze, ahubwo yinjiriye mu rya kabiri naryo ryari iryo gukuranamo aho yahuye na Seychelles. Umukino ubanza Amavubi yatsindiye hanze ibitego 3-0 mu gihe uwo yakiriye mu Rwanda yanyagiye iki gihugu ibitego 7-0, agakomeza atsinze ibitego 10-0 muri rusange.

Nyuma yo kurenga iki cyiciro, Amavubi yahise yisanga mu itsinda rya gatanu aho yari kumwe na Kenya, Uganda na Mali. Kuri iyi nshuro n’ubundi amanota ntabwo yabaye menshi, kuko mu mikino itandatu Amavubi yakinnye nta n’umwe yatsinze, ahubwo yatsinzwe imikino itanu(5) inganya umwe.

Amavubi muri iyo mikino yatsinze ibitego bibiri gusa, yo atsindwa icyenda(9) asozanya umwenda w’ibitego birindwi(7).

2026 imyitegura ntabwo itanga ikizere cyo gukuraho amateka mabi

Urugendo rugana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canana na Mexico mu gikombe cy’Isi 2026, Amavubi azanyura mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Nigeria, Lesotho, Benin na Zimbabwe. Imikino ya mbere muri iri tsinda izakinwa mu kwezi k’Ugushyingo 2023, ahazakinwamo imikino ibiri Amavubi azakiramo na Zimbabwe na Afurika y’Epfo.

Muri iri tsinda uretse Amavubi, Zimbabwe na Lesotho, ibindi bihugu byose byakinnye imikino ya gicuti mu karuhuko ka FIFA hagati ya tariki 9 kugeza 17 Ukwakira 2023. Nigeria yakinnye na Arabia Saoudite tariki 13 Ukwakira 2023, banganya ibitego 2-2 ariko tariki 16 Ukwakira itsinda Mozambique ibitego 3-2.

Afurika y’Epfo nayo ni igihugu kizahangana n’Amavubi mu kwezi k’Ugushyingo 2023, iyi kipe tariki 13 Ukwakira 2023 yakinnye na Swaziland banganya 0-0 ndetse na tariki 17 Ukwakira 2023 inganya na Côte d’Ivoire igitego 1-1.

Igihugu cya Benin nacyo kizaba ikipe Amavubi azahangana nayo mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, iki gihugu imyiteguro kiyigeze kure nacyo kuko tariki 14 Ukwakira 2023 cyakinnye umukino wo gicuti na Sierra Leone banganya igitego 1-1, ariko batsindwa na Madagascar ibitego 2-1 tariki 17 Ukwakira 2023.

Nubwo bigaragara ko urugendo rukomeye, ariko nta kimenyetso kugeza uyu munsi kigaragaza kwitegura guhambaye kw’Amavubi, n’ubundi amaze iminsi agaragaragaza intege nke mu musaruro, kuko no kugeza ubu iyi kipe nta mutoza irahabwa nyuma yo gusezerwa k’Umunya-Espagne, Carlos Alos Ferrer.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka