Umutoza Muhire Hassan yasezerewe na Sunrise FC

Kuri uyu wa Mbere Umutoza Muhire Hassan watozaga ikipe ya Sunrise FC yasezerewe n’iyi kipe kubera umusaruro muke

Iki cyemezo cyafatiwe mu biganiro byahuje impande zombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere maze zikemeranya gutandukana kubera umusaruro muke ndetse n’ibyateganywaga n’amategeko nk’uko Perezida wa Sunrise FC Hilaly Hodari yabihamirije Kigali Today.

Yagize ati"Twemeje gutandukana. Ikibazo cyari umusaruro utari mwiza,mu masezererano twari dufite hari harimo ko atsinzwe imikino itatu ari ukwicarana tukareba aho bipfira. Niba rero ibyo asaba abibona , abakinnyi nabo bahemberwa igihe ariko ntibitange umusaruro ni yo mpamvu twemeranyije gutandukana."

Muhire Hassan yasezerewe
Muhire Hassan yasezerewe

Muhire Hassan wagiye muri Sunrise FC mu mpeshyi ya 2023, kugeza ku munsi wa munani wa shampiyona 2023/2024 nubwo yari afite ikirarane ariko mu mikino irindwi yari amaze gukina, yatsinze imikino ibiri atsindwa itanu.

Mu mikino yatsinzwe harimo itatu iheruka yose yatsinzwe yikurikiranya aho yatsinzwe na Mukura VS 1-0, Etincelles FC 1-0 na Rayon Sports iheruka kumutsinda 3-0 aho uyu musaruro mubi utumye ayisiga ku mwanya wa 16 ariwo wa nyuma n’amanota atandatu gusa.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise FC buvuga ko mu gihe hagishakishwa umutoza ikipe iza gusigararwa n’abatoza bari bungirije umutoza mukuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka