Umunyazambiya yahize ibikonyozi nka Messi na Muller mu gutsinda ibitego byinshi muri ruhago

Umusatirizi witwa Godfrey Chitalu ukomoka mu gihugu cya Zambiya yesheje agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mupira aho yatsinze ibitego 107 mu mwaka w’i 1972.

Ibi bivuzwe nyuma y’uko Lionel Messi, rutahizamu wa Barcelone yesheje umuhigo nyuma yo kuzuza ibitego 88 muri uyu mwaka, umuhigo wari ufite na rutahizamu w’umudage, Gerard Muller watsinze ibitego 85 mu mwaka umwe.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Zambiya (FAZ) rivuga ko rigiye gusaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) kwemera ako gahigo k’umukinnyi w’igihugu cyabo.

Umuvugizi wa FAZ, Eric Mwanza yatangarije BBC ko bohereje umukozi ushinzwe itumanaho muri FAZ ku munyamabanga uhoraho wa FIFA kugira ngo ibitego yatsinze byemerwe kandi abishimirwe.

Nyuma yo guhagarika ruhago, Chitalu yatangiye akazi ko gutoza amakipe agirirwa icyizere cyo gutoza ikipe y’igihugu ya Zambiya, Chipolopolo.

Umukinnyi Godfrey Chitalu yatsinze ibitego 107 bikaba ari byinshi mu mateka ya ruhago.
Umukinnyi Godfrey Chitalu yatsinze ibitego 107 bikaba ari byinshi mu mateka ya ruhago.

Godfrey Chitalu yitabye Imana hamwe na bagenzi be 29 baguye mu mpanuka y’indege yabaye ubwo bajyaga mu gushakisha itiki yo kujya gukinira igikombe cy’isi muri Senegali.

Kalusha Bwaliya, Prezida wa FAZ atangaza ko kuvuga ibitego bya Chitalu ntaho bihuriye no gutesha agaciro umuhigo wa Messi watsinze ibitego 88 kandi muri ruhago y’uyu munsi bitoroshye no gutsinda ibitego 20.

Yagize ati: “Ndatekereza ko ibyo Messi yakoze bitangaje. Bamwe muri twe bakinnye nka Pele, Platini, Maradona, Van Basten nk’abakinnyi bo hambere, muri iki gihe biragoye gutsinda nibura ibitego 20. Ntacyo twagayaho Messi. Ni umukinnyi udasanzwe ku isi ya Rurema.”

Chitalu yatsinze ibitego 89 muri shampiyona zitandukanye mu mwaka wa’i 1971 akora agashya mu mwaka wakurikiyeho atsinda ibitego 107 harimo ibya shampiyona n’ikipe y’igihugu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka