Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, yamaze gutangaza urutonde rw’abasifuzi bazasifura igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Niger kuva tariki 02 kugera 17/02/2018.
Muri aba basifuzi hagaragaramo umusifuzi umwe w’umunyarwanda, ari we Ishimwe Jean Claude uri no mu basifuzi bagirirwa icyizere cyinshi haba mu Rwanda no muri Afurika, dore ko anamaze iminsi asifura imikino mpuzamahanga ikomeye.
Abasifuzi batoranyijwe
Abasifuzi bo hagati: Jean Claude Ishimwe (Rwanda), Pacifique Ndabihawenimana (Burundi), Antoine Max Depadoux Effa (Cameroon), Souleiman Ahmed Djama (Djibouti), Amin Mohamed Amin Mohamed (Egypt), Peter Waweru (Kenya), Boubou TRaore (Mali), Heeralall Ahmad Imtehaz (Mauritius), Moussa Ali Mohamed (Niger), Hassan Mohamed Hagi (Somalia), Ntale Kokou Ognankotan (Togo) na Haythem Guirat (Tunisia).
Abasifuzi bo ku ruhande: Luis Fernandes Barbosa (Cape Verde), Jospin Luckner Malonga (CAR), Gamal Saad Mohamed Samir (Egypt), Firmino Bassafim (Guinea Bissaue), Lionel Hasinjarasoa (Madagascar), Louis Ralph Fabien Cauvelet (Mauritius), Akerkad Mustapha (Morocco), Mathew Kanyanga (Namibia), Abdoul Aziz Moctar Saley (Niger), Hamza Hagi Abdi (Somalia), Dick Okello (Uganda) na Samuel Temesgin Atango (Ethiopia).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|