Umukino wa Sunrise na APR FC wongeye kwimurwa

Umukino w’ikirarane ikipe ya Sunrise igomba kwakiramo APR FC i Nyagatare wongeye guhindurirwa amatariki ku nshuro ya kabiri

Nyuma y’aho umukino wagombaga guhuza Sunrise na APR FC wari wimuwe ubwo APR FC yiteguraga umukino wa CAF Champions League wayihuje na Club Africain yo muri Tunisia, uyu mukino wongeye guhindurwa.

Sunrise izakira APR i Nyagatare kuri uyu wa Gatatu
Sunrise izakira APR i Nyagatare kuri uyu wa Gatatu

Uyu mukino wari uteganyijwe kuzaba ku wa Kane tariki 24/01/2018, uyu mukino waje kwigizwa imbere ushyirwa ku wa Gatatu tariki 23/01/2018, kubera imikino y’igikombe cy’intwari igomba kuzatangira ku wa Gatandatu tariki 26/01/2018.

APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona kugeza ubu
APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona kugeza ubu

Gahunda y’imikino y’ibirarane

Ku wa Gatatu tariki 23/01/2019

Sunrise FC vs APR Fc (Nyagatare)

Ku wa Kane tariki 24/01/2019

Police FC vs Mukura VS (Stade de Kigali)

Ku wa Gatandatu tariki 27/01/2019

Mukura VS vs Amagaju FC (Stade Huye)

Ku wa Gatatu tariki 30/01/2019

Musanze FC vs Mukura VS (Stade Ubworoherane)

Ku wa mbere tariki 04/02/2019

Mukura VS vs Etincelles FC (Stade Huye)

Ku wa kane tariki 07/01/2019

Gicumbi FC vs Mukura VS (Gicumbi Stadium)

Ikipe ya Mukura niyo ifite ibirarane byinshi, ibitsinze byose yayobora Shampiyona
Ikipe ya Mukura niyo ifite ibirarane byinshi, ibitsinze byose yayobora Shampiyona
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka