Umukino wa Rayon Sports na APR FC wahinduriwe amasaha

Umukino wa shampiyona w’umunsi wa 24 wa shampiyona ugomba guhuza Rayon Sports na APR FC ntukibaye ku wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2024 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nk’uko byari biteganyijwe.

Ikipe ya Rayon Sports na APR FC zamaze kumenyeshwa ko umukino wabo uzaba kuri uwo munsi saa cyenda z’amanywa, mu gihe ubusanzwe ku ngengabihe isanzwe umukino wari uteganyijwe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umukino washyizwe ku manywa
Umukino washyizwe ku manywa

Kugeza ubu Rayon Sports nk’ikipe izakira umukino ntirasubiza iyi baruwa mu gihe yari yaramaze kumenyesha abakunzi bayo ko umukino uzaba saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Si Rayon Sports gusa kuko na APR FC izakirwa na yo ku mbuga nkoranyambaga zayo yari yamaze kumenyesha abafana ko uyu mukino uzaba saa kumi n’ebyiri, ndetse n’amatike yatangiye gucuruzwa yanditseho ayo masaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka