Uganda yatwaye igikombe cya CECAFA ku nshuro ya 13

Ku butaka bwayo, ikipe y’igihugu ya Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA ku nshuro ya 13 mu mateka yayo nyuma yo gutsinda Kenya ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wabereye Namboole Stadium ku wa gatandatu tariki 08/12/2012.

Uganda irangije irushanwa idatsinzwe umukino n’umwe, niyo yafunguye amazamu ku munota wa 28, ubwo myugariro wa Kenya Anton Kimani yitsindaga igitego ku ishoti yari atewe ku kuguru na rutahizamu wa Uganda Robert Ssentongo.

Kenya yagaragazaga imbaraga nkeya mu busatiririzi, yakomeje kurushwa na Uganda, ndetse n’amahirwe makeya yabonye imbere y’izamu inanirwa kuyabyaza umusaruro.

Uganda yayoboye umukino kugeza ku munota wa 86, ubwo Kenya yahinduraha umukino ikabona igitego cyatsinzwe na Edwin Lavasta, nyuma yo guhanahana neza umupira.

Mu gihe byasaga nk’aho amakipe ari buze gukina iminota y’inyongera, ibyishimo bya Kenya ntibyamaze akanya, kuko Uganda yahise itsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe n’umutwe na Geoffrey Kizito ku munota wa 89, ubwo yari aherejwe umupira mwiza wari uvuye kuri ‘Coup Franc’.

Uganda yatwaye CECAFA ya 2012.
Uganda yatwaye CECAFA ya 2012.

Umukino warangiye Uganda itsinze ibitego 2-1, ikomeza kwesa umuhigo yari isanganywe wo gutwara ibikombe byinshi, ubu ikaba igejeje ku bikombe 13, mu gihe Kenya iza ku mwanya wa kabiri n’ibikombe bitanu, ikaba yashakaga icya gatandatu ariko amahirwe ntiyayisekera.

Uganda yari yaratsinze Kenya igitego 1-0 mu mukino wo mu itsinda rya mbere yari aherereyemo, itsinda kandi Ethiopia ibitego 3-0, isoreza kuri Soudan y’Amajyepfo yanyagiye ibitego 4-0.

Muri ¼ cy’irangiza, Uganda yasezereye Ethiopia iyitsinze ibitego 2-0, naho muri ½ cy’irangiza isezerera Tanzania iyitsinze ibitego 3-0.

Ni ku nshuro ya gatandatu Kenya itsindirwa ku mukino wa nyuma, ikaba ubu ari ubwa kabiri itsinzwe na Uganda ku mukino wa nyuma nyuma ya 2008.

Uganda yatwaye igikombe cya CECAFA mu waka wa 1973, 1976, 1977, 1989, 1990, 1992, 1996, 2000, 2003, 2008, 2009, 2011 na 2012.

Uganda yaherukaga kwegukana icyo gikombe umwaka ushize i Dar es salaam muri Tanzania, ubwo yatsindaga u Rwanda kuri za penaliti.

Umwanya wa gatatu wegukanywe na Zanzibar nyuma yo gutsinda Tanzania kuri penaliti 6-5, nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka