U Rwanda rwazamutseho imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA

Ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’umumpira w’amaguru ku isi - FIFA, rugaragaza uko amakipe y’ibihugu muri ruhago akurikirana ku isi, u Rwanda rwazamutseho imyanya ibiri, ruva ku mwanya wa 131 rugera ku mwanya wa 129.

Ikipe y’u Rwanda yazamutseho imyanya ibiri muri uku kwezi, ariko ntiyigeze ikina umukino uwo ariwe wose uzwi na FIFA nyuma y’urutonde rwaherukaga gusohoka mu kwezi gushize.

Umukino u Rwanda rwaherukaga gukina rwatsinzwe na Benin ibitego 2-0 i Porto Novo mu guhatanira itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi, aho u Rwanda rwarangije iyo mikino ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri kuri 18.

Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, n’ubwo yasubiye inyumaho imyanya ine, Uganda iracyari imbere ku mwanya wa 85 ku isi, ikaza imbere ya Ethiopia iri ku mwanya wa 95 ku isi.

Kenya iri ku mwanya wa 118, u Burundi ku mwanya wa 121, naho Tanzania ikaza ku mwanya wa 129 kimwe n’u Rwanda.

Cote d’Ivoire nicyo gihugu kiri ku isonga muri Afurika kizaba kiza ku mwanya wa 17 ku isi. Cote d’Ivoire ikurikiwe na Ghana, Algeria, Nigeria, Mali, Cape Verde, Tunisia, Misiri, Burkina Faso na Cameroun.

Espagne ikomeje kuyobora isi muri ruhago, ikaba ikurikiwe n’u Budage, Argentine, Colombia, u Bubiligi, Uruguay, u Busuwisi, u Buholandi, u Butaliyani, u Bwongereza na Brazil.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka