U Rwanda rwatakaje imyanya 12 ku rutonde rwa FIFA

Ku rutonde rwa FIFA rwashyizwe ahagaragara tariki 19/12/2012 u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 134, bivuze ko rwamanutseho imyanya 12. Mu kwezi gushize, u Rwanda rwari ku mwanya wa 122.

Kuba muri uku kwezi u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 137 ku isi no ku mwanya wa 40 muri Afurika, bivuze ko rwasubiye inyuma imyanya 12 ku isi ndetse n’imyanya itatu muri Afurika.

Uru rutonde ahanini rushingira ku mateka igihugu kiba gifite mu mupira w’amaguru, hakiyongeraho imyitwarire kiba giheruka kugaragaza muri uko kwezi gutangwamo amanota.

Nyuma yo kunganya na Namibia ibitego 2-2 mu mukino wa gicuti wabereye i Kigali, ikipe y’u Rwanda yitabiriye imikino ya CECAFA aho yasezerewe muri ¼ cy’irangiza, iyo mikino ikaba ari bimwe mu byashingiweho kugira ngo u Rwanda rushyirwe kuri uwo mwanya, bitewe na none kandi n’uko andi makipe y’ibihugu yitwaye muri uko kwezi.

Kugeza ubu, Uganda iheruka kwegukana igikombe cya CECAFA ni yo ikomeje kuza ku mwanya wa hafi mu karere, ikaba iri ku mwanya wa 84 ku isi, bivuze ko yazamutseho imyanya ibiri kuko mu kwezi gushize yari ku mwanya wa 86. Igihugu kiza ku mwanya wa kabiri mu karere ni Soudan iri ku mwanya wa 101 ku isi.

U Burundi bwagaragaje kuzamuka cyane, kuko bwavuye ku mwanya wa 128 bwariho mu kwezi gushize, bugera ku mwanya wa 104, bivuze ko bwazamutsho imyanya 24 ku isi.

Ethiopia iri ku mwanya wa 110, Tanzania ku mwanya wa 130, Kenya ku mwanya wa 134 ikaba inganya amanota n’u Rwanda, naho Somalia ikaza ku mwanya wa 195.

Eritrea iri ku mwanya wa 196, igakurikirwa mu karere na Soudan y’Amajyepfo iri ku mwanya wa 199, naho Djibouti ikaza ku mwanya wa 202, ikaba ibanziriza Ibirwa bya Maurice na Mauritania biri ku mwanya wa nyuma ku isi.

Muri Afurika, Cote d’Ivoire ni yo ikomeje kuyobora, ikurikiwe na Algeria, Mali, Ghana, Zambia, Misiri, Gabon, Tunisia, Centrafrique na Nigeria.

Umwanya wa mbere ku isi uracyafitwe na Espagne, ikurikiwe n’Ubudage, Argentina, Ubutaliyani, Colombia, Ubwongereza, Portugal, Ubuholandi, Uburusiya na Croatia.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka