U Rwanda rwasezereye Eritrea

Ibitego 3 kuri 1 u Rwanda rwatsinze Eritrea kuri uyu wa kabiri kuri stade Amahoro nibyo byahesheje Amavubi gukomeza urugamba rwo gushakisha itike yo kuzakina imikino y’igikombe cy’isi cya 2014 muri Brazil. Eritrea yo yahise isezererwa.

Amavubi muri rusange atagowe no gutsinda umukino yatangiye asatira cyane kandi abakinnyi bahana umupira neza ndetse biza kubahira ubwo ku munota wa kane kapiteni Olivier Karekezi yabonaga igitego cyaturutse ku ishoti ryari ritewe na Uzamukunda Elias ‘Baby’. Baby yateye ishoti umunyezamu awukuyemo ariko Karekezi ahita awuboneza mu ncundura. Igice cya mbere cyarangiye u rwanda rufite ikitego kimwe ku busa bwa Eritrea.

Mu gice cya kabiri cyanabayemo impinduka nyinshi, umutoza w’Amavubi Milutin Micho yasimbuje Uzamukunda Elias ashyiramo Iranzi Jean Claude na we utazuyaje aba abonye igitego cya kabiri ku munota wa 71.

Bitewe no kunanirwa yagaragazaga, Olivier Karekezi yasimbuwe na Bokota Labama winjiranye ishyaka ryinshi mu kibuga aza no gucika ab’inyuma ba Eritrea bari bahagaze nabi atsinda igitego cya gatatu cy’Amavubi ku munota wa 79.

Amavubi yakomeje kubona uburyo bwinshi bwo gutsinda igitego aho abasore nka Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ na Kagere Meddie bageraga imbere y’izamu rya Eritrea ariko kwijiza umupira mu rushundura bikaba ikibazo.

Bitewe no kwirara kw’Amavubi wabonaga ko yamaze kwizera intsinzi bidasubirwaho, Eritrea yaje kubona ‘coup franc’ ku munota wa 90 yavuyemo igitego cyatsinzwe na Abraham Tedros.

Nyuma yo kubona intsinzi yamuhesheke kwinjira mu matsinda yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Milutin Micho yavuze ko muri rusange yishimiye uko ikipe yose yakinnye gusa ngo hariho abakinnyi bagifite byinshi byo gukosora uretse ko yirinze gutangaza amazina yabo. Ku barebye umukino byagaragaraga ko ari ruhande rwa ba rutahizamu.

Micho yagize ati “Abakinnyi bakinnye neza ariko hari byinshi ngomba gukosora kandi nizeye ko tuzatangira imikino yo mu matsinda dukina neza kurusha aha kuko umupira dukina ubu tuwujyanye mu matsinda ntaho twagera. Ni yo mpamvu tuzakosora byinshi”.

Negash Tekltt, umutoza wa Eritrea wari umaze gusezererwa yadutangarije ko yakoze ibishoboka byose ariko aza kugira ikibazo cy’abakinnyi be bari bananiwe kandi ngo n’ikipe y’u Rwanda yakinnye neza ku buryo yabagoye cyane.

Yabivuze mu magambo akurikira “Twamaze amasaha 15 i Khartoum muri Soudan turi mu rugendo rugana i Kigali bituma abakinnyi banjye bananirwa cyane ku buryo guhangana n’abakinnyi b’u Rwanda wabonaga bakinana imbaraga byaje kubananira. Nta kundi ni ugutegura imikino y’andi marushanwa ataha, gusa ndifuriza ikipe y’u Rwanda kuzagera kure.”

U Rwanda ubu ruhise rwerekeza mu mikino y’amatsinda aho rusanze Algeria, Benin na Mali mu itsinda F. Imikino yo mu matsinda izakinwa hagati ya kamena 2012 na Nzeri 2013.

Umukino ubanza: Eritrea 1-1Rwanda
Uwo kwishyura Rwanda 3-1 Eritrea
Igiteranyo: u Rwanda 4-2 Eritrea

U Burundi bwasezerewe na Lesotho

Nyuma yo gutsindwa igitego kimwe ku busa mu mukino ubanza wari wabereye muri Lesotho, u Burundi bwananiwe gutsinda ibitego byinshi ngo busezerere iki gihugu gifatwa nka kimwe mu bya nyuma ku isi.

Intamba ku Rugamba zatsindiye iwabo dore ko umukino wabereye i Bujumbura kuri uyu wa kabiri warangiye ari ibitego 2 by’u Burundi kuri 1 cya Lesotho. Hamiss Cedric na Ndikumana Seleman bakina mu Rwanda nibo batsindiye u Burundi ariko ntibyababuza gusezererwa, kubera uburemere bw’igitego cyo hanze Lesotho yinjije mu izamu ryabo.

Dore indi mikino y’ijonjora ry’ibanze yabaye uko yarangiye:

Madagascar 2 – 1 Equatorial Guinea (Guinea Equatorial ni yo yakomeje kuko yatsinze umukino ubanza)
Tanzania 0 - 1 Chad (Tanzania ni yo yakomeje)
Kenya 4 - 0 Seychelles (Kenya ni yo yakomeje)
Congo 1 - 1 Sao Tome and Principe (Congo ni yo yakomeje)
DR Congo 5 - 1 Swaziland (DR Congo ni yo yakomeje)
Togo 1 - 0 Guinea-Bissau (Togo ni yo yakomeje)

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka