‘Turasanga nta cyatubuza gutsinda Villa’- Bizimungu

Umutoza wa Rayon Sport wungirije, Ali Bizimungu, afite icyizere cyo gutsinda Villa Sports Club yo muri Uganda, ubwo bazaba bakina umukino wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya FPR, ku cyumweru tariki 16/12/2012 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umutoza wungirije wa Rayon Sport avuga ko nk’uko baheruka kwegukana igikombe cy’Agaciro Development Fund, kandi bakaba bahageze neza muri shampiyona, ngo bizeye kuzatsinda.

Bizumungu yagize ati “Ubu ikipe ihagaze neza kandi abakinnyi bose bariteguye.Nyuma yo gutwara ikigega cy’Agaciro turashaka no gutwara iki gikombe ariko tugomba kubanza gutsinda Villa.

Villa ni ikipe ifite amateka muri Uganda ndetse ubu iri ku mwanya wa gatanu muri shampiyona, ariko nkurikije uko ikipe yacu yitaweho n’abakinnyi dufite, ndumva nta cyatuma tudatsinda Villa”.

Bizimungu kandi ngo yishimiye ko muri iryo rushanwa yahawe uburenganzira n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bwo gukinisha Hamisi Cedric wari warabuze ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sport.

Ku kibazo cy’imyitwarire mibi yaranze Karim Nizigiyimana na Hussein Sibomana, batorotse ikipe badasabye uruhushya, umutoza Bizimungu avuga ko bagarutse mu ikipe ndetse bakanemera ibihano byo gukatwa umushahara bahawe, bakaba bazitabira iryo rushanwa.

Ikipe ya Villa Sports Club izagera i Kigali ku cyumweru mu gitondo tariki 16/12/2012, ikazakina umukino ku gicamunsi.

Uretse Rayon Sport na Villa Sports Club, iri rushanwa kandi rizitabirwa na APR FC na Vital’o y’i Burundi zo zikaba zigomba guhura muri ½ cy’irangiza kuri uyu wa gatandatu tariki 15/12/2012.

Iyi mikino izajya itangira saa cyenda n’igice, yose izabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho kwinjira ari ubuntu. Imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu ndetse n’umukino wa nyuma izaba ku wa kabiri tariki 18/12/2012.

Ikipe izaba iya mbere izahabwa amadolari ibihumbi 10, iya kabiri ihabwe amadolari ibihumbi 7, iya gatatu uhabwe amadolari ibihumbi 5 naho iya kane ihabwe amadolari ibihumbi 3.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka