Stade Cyasemakamba izaba stade y’imyidagaduro

Stade ya Cyasemakamba iri mu karere ka Ngoma yari yarashaje, iri kubakwa ku buryo bugezweho. Nubwo iyi stade iri kubakwa ngo ntizaba ari iy’umupira w’amaguru ahubwo izaba ari stade y’imyidagaduro (petit stade).

Ngo bitewe nuko ikibuga cyari gito naho kiri ari hato ntibyari gushoboka ko bubaka stade y’umupira w’amaguru ujyanye n’ igihe; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma.

Ikibuga cy’umupira w’amaguru ngo kizubakwa ahari igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Ngoma (mu duce tuzwi ku izina rya Rebezo na Rubona).

Uretse kuba hazubakwa stade nto ya Cyasemakamba ngo biteganijwe ko hazubakwa inzu mberabyombi y’akarere.

Imirimo yo kuzitira ahazubakwa stade nto nshya ya Cyasemakamba yararangiye. Imirimo iri gukorwa niyo gusiza ibibanza.
Imirimo yo kuzitira ahazubakwa stade nto nshya ya Cyasemakamba yararangiye. Imirimo iri gukorwa niyo gusiza ibibanza.

Bamwe mu baturage batuye i Ngoma bavuga ko kubaka stade ya Cyasemakamba babyishimiye kuko babazwaga cyane nuko yari ishaje.

Umwe yagize ati “Ubuyobozi bw’akarere biragaragara ko noneho buri gukora kandi turi kubona ibikorwa remezo byinshi biri kutugeraho birimo Stade nk’iyi, imihanda ndetse na hoteri mayor wacu yatwijeje”.

Umuhanda uca kuri iyi stade irimo kubakwa nawo uri gukorwa hashyirwamo amabuye; ndetse hari na hoteri y’inyenyeri eshatu igiye kuhubakwa mu gihe cya vuba ku bufatanye bw’akarere ka Ngoma n’abashoramari.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mufotora inzu ya Mme Mukabirasa Agnes Distributeur wa BRALIRWA ngo ni stade!!!!!!!!!!!!! Ni akumiro. uwo muhungu ndavuga Afrodis (Mayor) ntako atagize ariko mureke kumuhimbira ibyo atarakora.

Kalinda yanditse ku itariki ya: 4-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka