Shampiyona y’imikino y’abakozi igeze muri 1/4

Shampiyona y’imikino y’abakozi haba mu bigo bya Leta ndetse n’ibyabikorera 2023 igeze muri 1/4 cy’irangiza giteganyijwe gutangira tariki 3 Ukwakira 2023.

Mu mupira w’amaguru mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi barenga ijana, imikino iteganyijwe tariki ya 3 Ugushyingo 2023, aho RBA izakinira na Minisiteri y’Ingabo kuri stade ya Bugesera, RBC ikine na Immigration kuri stade ya IPRC Kicukiro.

Imikino ya shampiyona y'abakozi igeze muri kimwe cya kane cy'irangiza
Imikino ya shampiyona y’abakozi igeze muri kimwe cya kane cy’irangiza

Kuri uwo munsi kandi ku Ruyenzi ikipe ya RISA izakira REG naho ikipe y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) izakina na RwandAir imikino yose ikaba izatangira ku isaha ya Saa Cyenda n’igice.

Mu mikino y’intoki, iyi shampiyona naho igeze mu mikino ya ¼ aho tariki ya 03 Ugushyingo 2023, muri Basketball ikipe ya NISR izakina na Immigration kuri IPRC ya Kigali, Kaminuza y’u Rwanda izakina na WASAC bakinire muri KIST.

RSSB izakina na RwandAir bakinire kuri Stecol aho Minisiteri y’Ingabo ikine na REG bakinire muri Airforce Busanza. Iyi mikino yose nayo ikaba iteganyijwe kuzakinwa saa cyenda n’igice.

Mu mukino wa Volleyball amakipe ya Banki ya Kiigali, Immigratin, RBC, RwandAir, REG, Minisiteri y’Ingabo, WASAC na NISR nizo zageze muri ¼, iyi mikino nayo izakinwa tariki 3 Ugushyingo Saa Cyenda nigice aho Banki ya Kigali izakina na Immigration kuri IPRC bakinire CSK, RBC ikine na RwandAir muri St Joseph i Nyamirambo, REG na Minisiteri y’ingabo bakinire nabo St Joseph i Nyamirambo mu gihe WASAC na NISR bazakinira Ecoles des Anges i Remera.

Mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari munsi y’ijana mu mupira w’amaguru imikino ya ¼ izakinwa tariki ya 10 Ugushyingo 2023, aho muri ruhago IPRC ya Kigali izakina na RMB bagakinira kuri IPRC ya Kigali,RTDA ikine na BDF bakinire ku Mumena, MINECOFIN izakine na BSC ku Ruyenzi naho MINIFRA ikinire na RMS i Shyorongi aho imikino yose izakinwa saa cyenda n’igice.

Muri iki cyiciro muri basketball mu bagore, ikipe ya REG izakina na CoK kuri Club Rafiki, CHUB ikine na Kaminuza y’u Rwanda bakinire i Huye.

Ikipe ya RBA muri kimwe cya kane izahura na Minisiteri y'Ingabo i Bugesera tariki ya 3 Ugushyingo 2023
Ikipe ya RBA muri kimwe cya kane izahura na Minisiteri y’Ingabo i Bugesera tariki ya 3 Ugushyingo 2023

Uretse iyi mikino ibanza izakinwa tariki ya 3 Ugushyingo 2023, iyo kwishyura izakinwa tariki 17 Ugushyingo 2023 mu gihe imikino y’iyi shampiyona yatangiye tariki 21 Nyakanga 2023 izakinwa mu kwezi k’Ukuboza aho amakipe azegukana ibikombe mu byiciro bitandukanye azitabire imikino Nyafurika izabera muri Congo Brazzaville.

Perezida wa ARPST Mpamo Thierry Tigos avuga ko intego bafite ari uko buri mwaka amakipe yakwiyongera ndetse ko bari gushaka abaterankunga bashora amafaranga muri iyi mikino y'abakozi
Perezida wa ARPST Mpamo Thierry Tigos avuga ko intego bafite ari uko buri mwaka amakipe yakwiyongera ndetse ko bari gushaka abaterankunga bashora amafaranga muri iyi mikino y’abakozi

Kugeza ubu ubushobozi bukoreshwa buva mu banyamuryango ba ARPST baba bitabiriye amarushanwa buri mwaka, gusa iri ishyirahamwe ry’imikino y’abakozi mu Rwanda rivuga ko bari mu biganiro n’ibigo bitandukanye kugira ngo haboneke umuterankunga, aho mu bigo bari kuganira harimo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima n’ibindi bitandukanye nta gihindutse shampiyona ya 2024 yazakinwa bafite abaterankunga.

Shampiyona y’abakozi 2023 yitabiriwe n’amakipe 53 mu gihe mu mwaka ushize wa 2022 hari hitabiriye amakipe 44, ubuyobozi bwa ARPST bukaba buvuga ko intego ari uko ibigo byakwiyongera cyane cyane mu bikorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka