Shampiyona: APR FC yakomeje kwegera igikombe, Kiyovu Sports yongera gutsinda

Ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024, hakinwe imikino ine y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, Ikipe ya APR FC itsinda Sunrise FC, Kiyovu Sports itsinda Gorilla FC mu gihe AS Kigali yatsinzwe n’Amagaju FC.

Shaiboub Eldin yatsinze igitego cyahesheje APR FC amanota atatu
Shaiboub Eldin yatsinze igitego cyahesheje APR FC amanota atatu

Ni imikino yabereye ku bibuga bine bitandukanye mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara zitandukanye. I Kigali, kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya APR FC ya mbere kugeza ubu n’ubundi yakomeje gutsinda ubwo yari yakiriye Sunrise FC ikayitsinda igitego 1-0. Iki gitego rukumbi cyafashije APR FC kugira amanota 45 mu mikino 19 cyabonetse ku munota wa 9 w’umukino gitsinzwe na Sharaf Eldin Shaiboub Ali, maze Sunrise FC yari imaze imikino itandatu idatsindwa irwana no kucyishyura ariko ntibyayikundira, itakaza umukino.

Kuri iki kibuga, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 27 saa cyenda yahakiriye Gorilla FC maze nyuma y’imikino itanu yari imaze idatsinda yongera kubona amanota atatu itsinze igitego 1-0 cyatsizwe na Mugiraneza Frodouard ku munota wa 85. Ku rundi ruhande, Gorilla FC yujuje imikino ine idatsinda ahubwo yose iyitsindwa ikaba iri ku mwanya wa 12 n’amanota 21.

Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC igitego 1-0
Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC igitego 1-0

AS Kigali yari yasuye Amagaju FC kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye. Ikipe y’Amagaju FC yaherukaga gutsindwa na Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane, kuri iyi nshuro yongeye kubona amanota atatu itsinze ibitego 2-1 byatsinzwe na Abdel Matumona ku munota wa 11 ariko Shaban Hussein Tshabalala akishyura ku munota wa 38 mu gihe Destin Malanda yahaye intsinzi Amagaju FC ku munota wa 68 kuri penaliti.Iyi kipe y’i Nyamagabe yahise igira amanota 26 atumye iri ku mwanya wa karindwi.

Amagaju FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1
Amagaju FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1

Mu Karere ka Rubavu kuri Sitade Umuganda ,Etincelles FC ikomeje kurwana no kuva mu myanya ya nyuma yari yakiriye Etoile de l’Est ya nyuma kugeza aho shampiyona igeze. Etincelles FC yatangiye ifungura amazamu ku munota wa 22 igitego cyatsinzwe na John Frank Nzojibwami ariko Etoile de l’Est icyishyura ku munota wa 49 gitsinzwe na Sunday Imenist wa Etoile de l’Est, amakipe agabana amanota.

Etincelles FC yagumye ku mwanya wa 14 n’amanota 20 naho Etoile de l’Est na yo ikomeza kuba ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 13.

Imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru:

Gasogi United irakira Bugesera FC saa cyenda zuzuye kuri Kigali Pelé Stadium, mu gihe saa kumi n’ebyiri zuzuye Rayon Sports ihakirira Police FC. Mukura VS irakira Musanze FC i Huye, naho Marine FC yakire Muhazi United i Rubavu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukomeze muduhe amakuru

Iradukunda Yasini yanditse ku itariki ya: 13-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka