Rwatubyaye yari amaze iminsi icumi ageze muri ikipe ya Colorado Rapids aho yayigiyemo tariki ya 8 GIcurasi 2019 aguranwe umukinnyi Benny Feilhaber wayivuyemo akajya muri Kansas City abisikanye na Rwatubyaye.
N’ubwo umuyobozi wa Colorado Rapids yari yatangaje ko yishimiye kwakira Rwatubyaye anashima ubuhanga bwe, kuri uyu wa gatandatu nibwo iyi kipe yatangaje ko imutije muri Colorado Springs Switchbacks FC yo mu cyiciro cya kabiri kizwe nka USL Championship.
Pádraig Smith umuyobozi wa Colorado Rapids yari yatangaje ko bakiranye yombi Rwatubyaye ati "Twishimiye kwakire Abdul muri Colorado. NI umukinnyi w’umuhanga twishimiye kuba agiye gutera imbere mu mukino ari kumwe natwe.”
Rwatubyaye yagiye muri Kansas City FC ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka avuye muri Rayon Sports. Iyi kipe yayivuyemo ayikiniye imikino ibiri harimo umwe yabanje mu kibuga muri iyi mikino yombi akaba yyarakinnye iminota 164.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
NITWA ISHIMWE NDABAKUNDACYAN
Ubu se kuki abantu babaye abanebwe cyane kuki wandika ibintu utabanje no gushakisha amakuru koko,Rwatubyaye yarakinnye nukugabanya ubunebwe mukaba abanyamwuga
Iyinkuru yawe ntago icukumbuye shumi kuko rwatubyaye yakinnye imikino ibiri muri sporting kc