Rwamagana FC irishyuza Intara y’Iburasirazuba miliyoni 5 kuko yayitengushye

Abahagarariye Umuryango wa Rwamagana City barasaba ko Intara y’Iburasirazuba yabagenera amafaranga miliyoni 4 n’ibihumbi 920 kuko yabasabye ikipe yabo y’umupira w’amaguru Rwamagana City FC ngo ijye iyitera inkunga ariko ntiyubahiriza amasezerano.

Nyuma yo gufata iyo kipe ngo Intara y’Iburasirazuba yabujije abayishinze gushaka abandi baterankunga, ariko yaje gutererana iyi kipe yifatira indi itabimenyesheje abashinze Rwamagana City FC.

Ibaruwa Rwamagana City yandikiye Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba kuwa 22/10/2012 iragira iti “Tukimara kumva bivugwa ko hari indi kipe mugiye gutera inkunga (...), tunejejwe no kubandikira tubagaragariza igihombo Rwamagana City FC igiye gutezwa n’Intara (...) kuko mutabitumenyesheje kare ngo dushake abandi badutera inkunga kandi mwari mwaradusabye iyo kipe ikegukanwa n’Intara mu ibaruwa yanyu Numero 858.07.05 yo kuwa 20/10/2011 (...).

“Ni muri urwo rwego tubasaba ko mwaduha amafaranga miliyoni 4 n’ibihumbi 920 twakoresha mu kwitegura no gukomeza imikino ya mbere ya shampiyona mu gihe tugishaka abandi bafatanyabikorwa kuko Intara niyo yatumye duhagarika abifuzaga kudutera inkunga n’abandi badufashaga mbere y’uko mudusaba iyo kipe.”

Aba bakinnye bitwa Rwamagana City FC ubu babaye Sunrise FC.
Aba bakinnye bitwa Rwamagana City FC ubu babaye Sunrise FC.

Aya mafaranga ngo ni kimwe cya kabiri cy’ayo Rwamagana City FC izakoresha kuko ngo ikeneye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 9 n’ibihumbi 840 ngo ikine shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu cyiciro cya kabiri.

Rwamagana City iravuga ariko ko hashize amezi 2 abayobozi b’Intara y’Iburasirazuba banze kugira icyo basubiza ngo bemere cyangwa bahakane ko bazaha Rwamagana City FC ayo mafaranga mu gihe igishaka abandi baterankunga.

Kigali Today yabajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Makombe Jean Marie Vianney na Eric Muvunyi ushinzwe Itumanaho muri iyo Ntara iby’ubwo bwumvikane bw’Intara na Rwamagana City FC ntibagira icyo batangaza.

Ibaruwa numero 858/07.05.01 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara yandikiye Rwamagana City ivuga ko Intara y’Iburasirazuba yagennye gahunda yo kwegukana ikipe ya Rwamagana City FC, akaba muri iyo baruwa yarasabaga ko Rwamagana City FC yategura ikipe ikazaserukira Intara mu mikino ya EALSCA Intara yaserutsemo i Kigali guhera tariki ya 5 kugera tariki ya 11/12/2011.

Kuva icyo gihe kandi Intara yahise ifata mu maboko Rwamagana City FC, igahemba abakinnyi bayo, ikayimenyera amafaranga yose yakoresheje mu irushanwa rya shampiyona y’u Rwanda mu cyiciro cya kabiri ryarangiye mu mwaka ushize w’imikino.

Ubu ariko Intara y’Iburasirazuba yashinze ikipe yayo yirwa Sunrise FC, ikina mu cyiciro cya kabiri igaterwa inkunga ya miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda n’Uturere 7 tw’Intara y’Iburasirazuba.

Amakuru atangwa na bamwe mu baturage b’i Rwamagana aravuga ko abagize umuryango wa Rwamagana City FC na bamwe mu bakozi b’Intara bananiwe kumvikana ku micungire n’imikoreshereze y’amafaranga Intara yageneraga Rwamagana City FC.

Kuri ubu mu mujyi wa Rwamagana harakinira amakipe abiri ya Rwamagana City FC na Sunrise FC. Aya makipe yombi arakina mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru.

Sunrise FC imaze gukina imikino 3 iyitsinda naho Rwamagana City FC yakinnye imikino 3, itsinda umwe, inganya umwe itsindwa umwe. Umukino wa gicuti wahuje aya makipe yombi yarawunganije.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka