Rulindo: Iyo bavuye mu murima bakina agapira

Kubera ko bamaze kumenya akamaro ka siporo, bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo iyo bavuye guhinga bakina umupira w’amaguru cyangwa bagakora izindi siporo.

Aba baturage bavuga ko umuntu wese ashobora gukora siporo uko yaba ameze kose n’uko yaba yambaye kose. Ngo ntibisaba ko umuntuaba yambaye imyenda ya siporo cyangwa inkweto za siporo.

Aba bakunzi ba siporo baratangaje cyane uburyo bakinana umurava. Mu kibuga bamwe baba bambaye inkweto, abandi bakinana ibirenge, ugasanga biteye impungenge kubona ikirenge cyambaye inkweto gikina n’ikitambaye inkweto.

Aba bakunzi ba siporo bavuga ko iki cyemezo bagifashe nyuma y’aho abayobozi b’urubyiruko mu karere ka Rulindo babasobanuriye ibyiza bya siporo ku mubiri w’umuntu.

Urubyiruko rwo mu karere ka Rulindo rwemeza ko rwamenye akamaro ka siporo.
Urubyiruko rwo mu karere ka Rulindo rwemeza ko rwamenye akamaro ka siporo.

Ngo kuva babimenya barahuye bajya inama, bafata icyemezo cyo kujya bahurira ku kibuga cy’umurenge wa Bushoki bagakora siporo, aho bakunze gukinira umupira w’amaguru.

Aba bakinnyi biganjemo urubyiruko rw’abahungu bafite gahunda yo kuzana bashiki babo bakajya bakina mu gihe baba barangije imirimo yabo ariko bafite impungenge ko batazabyemera kuko abakobwa bagira imirimo myinshi mu ngo, cyane cyane mu masaha ya nimugoroba.

Tuyizere Charles asobanura ko mu kibuga habaho kwitonda kugira ngo hatagira ukomeretsa undi kuko hari aba bambaye inkweto abandi batazambaye. Ati “Icyo tuba tugamije ni ugukora siporo ariko nitubona ubushobozi tuzagura ibikoresho bya siporo , mu gihe tutarabigeraho nta cyatubuza gukora siporo”.

Uwitwa Bogota yagize ati “Nta myenda ya siporo n’inkweto icyangombwa ni uko tuba tuzi ikituzanye n’aho ibya iniforme ntitunabyibuka. Tuza tuvuye guhinga akenshi nka nimugoroba kandi twumva tubyishimiye bituma tunatekereza neza”.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sinzi uwanditse iyi nkuru icyo yari agamije kugeza ku basomyi, kuko ibi ni ibintu byabayeho kuva kera nabyirutse mbibona iwacu iyo mu cyaro: gukina umupira abantu bahingutse, bambaye ibirenge cg bikohoye, nta gishya kirimo!!

Janvier Namahoro yanditse ku itariki ya: 12-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka