Rayon Sports yungutse rutahizamu ukomoka muri Ghana witezweho kubica bigacika

Umunya-Ghana Michael Sarpong uheruka gusinyirs Rayon Sports, yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera kuyikinira.

Ni rutahizamu w’imyaka 22 ukomoka muri Ghana, akaba aheruka gusinyishwa n’ikipe ya Rayon Sports ngo azibe icyuho cya ba rutahizamu bagiye barimo Ismaila Diarra ndetse na Christ Mbondi batakibarizwa muri iyi kipe.

Michael Sarpong bakunze kwita Baloterri, mu mikino itatu amaze gukinira Rayon Sports yayitsindiye igitego kimwe ubwo bakinaga na Gasogi United, ari nawo mukino wonyine yari yabanjemo, anafasha Rayon Sports mu kwegukana igikombe cy’Agaciro 2018

Sarpong ntiyabashije gukina umukino wa mbere wa Shampiona batsinzemo Etincelles igitego 1-0 kubera ibyangombwa, ubu akaba yemerewe gutangira gukina ahereye ku mukino wa Mukura uzaba mu mpera z’iki cyumweru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aha harimo kwibeshya kuko Police yanganyije igitego1_1 Ana AS MUHANGA

isaie yanditse ku itariki ya: 25-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka