Rayon Sports yatsinze Police FC ikomeza kuba iya kabiri, Musanze FC itsinda Mukura VS

Ku Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024, ikipe ya Rayon Sports yakomeje gushimangira umwanya wa kabiri muri shampiyona, itsindira Police FC 2-1 kuri Kigali Pelé Stadium mu gihe Musanze FC yatsindiye Mukura VS i Huye.

Rayon Sports yatsinze Police FC ikomeza kuba iya kabiri
Rayon Sports yatsinze Police FC ikomeza kuba iya kabiri

Yari imikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona yakirwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, aho Rayon Sports mu mukino witabiriwe n’abakunzi bayo benshi yakiriye Police FC. Iyi kipe yari mu rugo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Héritier Luvumbu Nzinga, kuri kufura nziza yateye ku munota wa 53 ariko cyishyurwa na Kayitaba Jean Bosco wa Police FC ku munota wa 57.

Amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cyayahesha amanota atatu, maze bihira Rayon Sports ku munota wa 90 w’umukino ubwo rutahizamu Rudasingwa Prince, wari winjiye mu kibuga asimbuye yatsindaga igitego cya kabiri ku munota wa 90 nyuma y’umupira wari utewe na Muhire Kevin, maze umunyezamu Kwizera Janvier ananirwa kuwufata ngo awukomeze, uyu musore ukiri muto ahita awusongamo bagatahana amanota atatu.

Ikipe ya Police FC yatsinzwe umukino wa kane mu mikino itanu iheruka gukina, dore ko kuva imikino yo kwishyura yatangira itari yabona intsinzi n’imwe, kuko yanganyijemo rimwe gusa ubu ikaba iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 32 mu gihe Rayon Sports ari iya kabiri n’amanota 39.

Kuri Kigali Pelé Stadium saa cyenda hari habanje kubera umukino Bugesera FC, yari yakiriwemo na Gasogi United maze iyi kipe yari ku mwanya wa 15 ibifashijwe na Ani Elijah, watsinze ibitego bitatu wenyine ku munota wa 18,38 n’uwa 94, ayifasha kuwuvaho itsinze Gasogi United ibitego 3-2 maze igera ku mwanya wa 14 aho ifite amanota 20.

Mu Karere ka Huye ikipe ya Mukura VS yari yakiriye Musanze FC, iyi kipe nubwo yari mu rugo ariko kwihagararaho byanze ihatsindirwa igitego 1-0 cyatsinzwe na myugariro Muhire Anicet, bakunda kwita Gasongo ku munota wa 85, maze Musanze FC itahana amanota atatu atumye kuri ubu iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 37.

Kuri stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, Marine FC yari yakiriye Muhazi United amakipe yombi anganya 1-1, byatumye Muhazi United ubu iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 24 mu gihe Marine FC ari iya 12 n’amanota 22.

Umunsi wa 21 wa shampiyona uzakinwa mu mpera z’icyumweru gitaha hagati y’itariki 17 na 18 Gashyantare 2023, mu gihe shampiyona ikomeje kuyoborwa na APR FC ifite amanota 45.

Abafana ba Rayon Sports bari babukereye
Abafana ba Rayon Sports bari babukereye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka