Rayon Sports izakina na APR FC kuri final y’irushanwa rya FPR

Rayon Sport yabonye itike yo kuzakina na APR FC umukino wa nyuma mu irushanwa ryo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya FPR Inkotanyi.

Rayon Sportyabonye iyo tike nyuma yo gutsinda Villa Sports Club yo muri Uganda ibitego 2-0 mu mukino wa ½ cy’irangiza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki 16/12/2012.

Intsinzi ya Rayon Sport yavuye ku bitego bibiri harimo icya mbere cyatsinzwe na Pappy Kamanzi ku munota wa 40 w’igice cya mbere ndetse n’igitego cya kabiri cyatsinzwe na Hamis Cedric ku munota wa 88.

Rayon Sport yarushije cyane Villa Sports Club, yagaragaje ko yashoboraga gutsinda ibitego byinshi kubera amahirwe menshi cyane yabonye, ariko Pappy Kamani na Sina Gerome basatiraga bakananirwa gutsinda.

Mike Mutebi, umutoza wa Villa yagaragaje imbaraga nkeya imbere ya Rayon Sport, yavuze ko yarushijwe ku buryo bugaragara ngo ariko impamvu nyamukuru ni uko ikipe ye igizwe n’abakinnyi bakiri batoya bagikeneye byinshi byo kwiga.

“Ndashimira Rayon Sport yakinnye umupira mwiza. Mvugishije ukuri yaturushije kubera ko nakinishaka ikipe yiganjemoa abakinnyi bakiri batoya usanga hari byinshi bagikeneye kumenya. Gusa ndashimira abateguye iri rushanwa kuko ryatumye abakinnyi banjye babasha guhura n’amakipe akomeye mpamya ko byabongereye inararibonye”.

Umutoza wa Rayon Sport ,Didier Gomes Da Rosa n’ubwo yishimiye intsinzi, avuga agifite byinshi byo gukosora kugira ngo azabashe gutsinda APR FC bazakina ku mukino wa nyuma.

“Turishimye ko twabashije gutsinda Villa nk’ikipe ikomeye muri Uganda, nkanashima abakinnyi banjye ko bakinanye ishyaka, ariko mu munsi umwe dusigaranye tugomba kwihata kwiga gutsinda cyane ndetse no kurinda izamu kugirango tuzabashe kwitwara neza ku mukino wa nyuma”.

Gomes da Rosa avuga ko yitegereje APR FC ubwo yasezereraga Vital’o muri ½ cy’irangiza ngo asanga ari ikipe ikomeye cyane muri ba myugariro bayo.

“Uretse no kuba nsanzwe nyizi, APR FC narayitegereje muri iri rushanwa nsanga ifite abakinnyi bakomeye buri wese ku giti cye, kandi banafite abakinnyi bakina inyuma neza, ku buryo bizadusaba gukoresha imbaraga nyinshi n’ubwitange, tugatsinda, kuko dufite intego yo gutwara iki gikombe”.

Rayon Sport izakina umukino wa nyuma na APR FC ku wa kabiri tariki 18/12/2012, guhera saa cyenda z’amanywa kuri stade Amahoro i Remera. Uwo mukino uzabanzirizwa n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu uzahuza Vital’o FC na Villa Sports Club guhera saa saba.

Ikipe izaba iya mbere izahabwa igikombe n’amadolari ibihumbi 10, iya kabiri ihabwe ibihumbi 7, iya gatatu ihabwe ibihumbi 5 naho iya kane ihabwe ibihumbi 3.
Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya FPR Inkotanyi , ku rwego rw’igihugu bizaba ku wa kane tariki 20/12/2012.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

wenda nagaruka kuri stade

claude yanditse ku itariki ya: 17-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka