Rayon Sport yatsinze La Jeunesse bituma isatira Police FC ku mwanya wa mbere

Nyuma yo gutsinda La Jeunesse ibitego 2-1, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki 10/02/2013, ubu Rayon Sport irarushwa inota rimwe gusa na Police FC iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona y’u Rwanda yari igeze ku munsi wa 16.

Rayon Sport yagiye gukina uyu mukino izi neza ko andi makipe yose bahanganye harimo Police FC, APR FC, Kiyovu sport ndetse na AS Kigali zose zari zanganyije mu mikino yazo zari zakinnye ku wa gatandatu tariki ya 9/2/2013, bituma ikinana ingufu kugirango ibyungukiremo.

Ibitego bibiri bya Rayon sport byagiyemo mu gice cya mbere n’icya kabiri byombi bitsizwe na Hamisi Cedric, naho icya La Jeunesse kiboneka mu gice cya kabiri.

Hamisi Cedric wigaragaje cyane muri uwo mukino yatsinze ibitego byombi mu buhanga, igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 13 w’igice cya mbere, Cedric yabonye icyuho muri ba myugariro ba La Jeunesse maze arinjira atsinda igitego cy’ishoti.

Igiego cya kabiri cyo, Hamisi Cedric ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yagitsinze ku munota wa 57, nyuma yo gucenga ba myugariro ba La Jeunesse ndetse n’Umunyezamu wayo agashyira umupira mu rucundura nta ngorane.

Intsinzi ya Rayon sport yatumye iguma ku mwanya wa kabiri ariko ikomeza gusatira cyane Police FC iri ku wanya wa mbere kuko hagati yayo harimo ikinyuranyo cy’inota rimwe gusa. Police iri ku mwanya wa mbere n’amanota 33, Rayon Sport ikaza ku mwanya wa kabiri n’amanota 32.

La Jeunesse yari yaratsinze Rayon Sport mu mukino ubanza ariko kuri icyi cyumweru bikayinanira, yagumye ku mwanya wa munani yari iriho n’amanota 22.

Ku yindi myanya nda mpinduka zabaye kuko APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 29, Kiyovu Sport ku mwanya wa kane n’amanota 28 naho AS Kigali ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 25.

Isonga FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 11, naho Etincelles FC ikaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota 11 nayo.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka