Rafael Osaluwe yasabye Umunyarwandakazi kuzamubera umugore (Amafoto)

Ku wa 10 Werurwe 2024, Umunya-Nigeria Rafael Osaluwe ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya AS Kigali, yasabye umukunzi we Umuhoza Liliane kuzamubera umufasha iteka ryose.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na Kigali Today, Rafael Osaluwe utarashatse kugira byinshi atangaza, yavuze ko umukunzi we bamaranye imyaka irenga ibiri bakundana.

Yagize ati "Tumaranye imyaka ibiri n’igice."

Rafael Osaluwe yakiniye ikipe ya Bugesera FC, ayivamo mu mpeshyi ya 2023 ajya muri Rayon Sports yasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri akinamo umwe 2022-2023, kuri ubu akaba ari intizanyo muri AS Kigali kugeza mu mpeshyi ya 2024.

Rafael Osaluwe yasabye Umuhoza Liliane ko yamubera umugore
Rafael Osaluwe yasabye Umuhoza Liliane ko yamubera umugore
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza aribo bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bararwana,bagatandukana,ndetse bakicana.Hali n’ababeshya ko Imana ibemerera gushaka abagore benshi,nyamara Gutegeka kwa kabiri 17,umurongo wa 17 Imana ibitubuza.Niba dushaka kuzabaho iteka muli paradizo,Imana ibanje kutuzura ku munsi wa nyuma nkuko Yohana 6:40 havuga,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza akaramata n’uwo twashakanye.

masabo yanditse ku itariki ya: 12-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka