Police FC yatsindiwe na LLB Academic i Bujumbura

Police FC ihagarariye u Rwanda mu mikino y’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup), yatsinzwe igitego 1-0 na Lydia Ludic Academic (LLB) y’ i Burundi mu mukino wabereye kuri Stade Prince Louis Rwagasore i Bujumbura ku cyumweru tariki 17/02/2013.

Police FC yagiye i Burundi ifite intego yo kuvanayo intsinzi, yakinnye umukino mwiza kuva umukino utangiye kugeza ku musozo w’igice cya mbere.

Mu ntangiro z’igice cya kabiri, n’ubwo Police Fc yakinaga neza, yatunguwe no gutsindwa igitego ku munota wa 49 gitsinzwe n’uwitwa Claude Ndarusanze.

Nyuma y’icyo gitego, Police FC yari yagaragaje umukino mwiza nk’uko byagarutsweho n’itangazamakuru ryo mu Burundi, yakomeje gusatira ariko abakinnyi ba LLB Academic bakomeza kurinda neza izamu ryabo kugeza baboneye intsinzi y’igitego 1-0 mu rugo iwayo.

Umukino wo kwishyura izabera i Kigali kuri Stade Amahoro i Remera tariki 03/03/2013, aho ikipe izaba yagize igitaranyo cy’ibitego byinshi kurusha indi, izakomeza mu cyiciro gikurikiyeho (1/16), ikazakina na Darling Club Motema Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Police FC yatsinzwe nyuma y’aho APR FC nayo yari yatsinzwe na Vital’o y’i Burundi ibitego 2-1 mu mukino uhuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo (Champions League), wabaye ku wa gatandatu tariki 16/02/2012.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntakundi nikwobigenda haburana babiri hagatsinda umwe tuzokwihagararako iwacu uburundi budutsinze ntaco n’ubuturanyi

Antoineniyungeko yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka