Police FC itsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023, ikipe ya Police FC yatsindiye Kiyovu Sports 3-1 mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium,
Police FC yuzuza amanota 13 ayishyira ku mwanya wa Kane.

Nshuti Dominique Savio yamburwa umupira na Mugiraneza Frodouard
Nshuti Dominique Savio yamburwa umupira na Mugiraneza Frodouard

Ni umukino impande zombi zatangiye neza mu buryo bw’imikinire ariko Police FC ari yo iri hejuru. Ku munota wa 14 Mugisha Didier yambuye umupira Karim ashatse kuroba umunyezamu Nzeyirwanda Djihad umupira awukoraho unyura gato ku ruhande.

Ku munota wa 16, abakinnyi ba Police FC bakinaga neza, bahererekanyije umupira Bigirimana wari ugiye gusigarana n’umunyezamu akorerwa ikosa ryavuyemo penaliti itsindwa na Mugisha Didier abonera Police FC igitego cya mbere.

Ikipe ya Kiyovu Sports na yo yakomeje gukina neza cyane aho abakinnyi nka Kilongozi Richard, Nizeyimana Djuma, bakomeje kugera imbere y’izamu rya Police FC ariko imipira ntibayishyire mu izamu. Ku munota wa 31 Richard Kilongozi yahinduye umupira maze Ndizeye Samuel arawukora n’akaboko, umusifuzi atanga penaliti iterwa na Nizeyimana Djuma yishyurira Kiyovu Sports.

Iracyadukunda Eric (3) ahanganye na Mugisha Didier watsindiye Police FC igitego cya mbere
Iracyadukunda Eric (3) ahanganye na Mugisha Didier watsindiye Police FC igitego cya mbere

Kiyovu Sports yakomeje kugaragaza inyota y’ibitego cyane binyuze kuri Richard Kilongozi unyura ku ruhande rw’iburyo imbere wari wagoye cyane Ndahiro Derrick. Ku munota wa mbere w’inyongera ku gice cya mbere, abakinnyi ba Kiyovu Sports bikanze kurarira kwa Police FC maze Mugenzi Bienvenue afata umupira mu rubuga rw’amahina awuha Hakizimana Muhadjili wahise atsinda igitego cya kabiri, igice cya mbere kirangira Police FC itsinze 2-1.

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye igice cya kabiri isimbuza havamo Niyonzima Oliver Seif warangije igice cya mbere neza yagiye mu rwambariro nk’abandi ariko igice cya kabiri kigiye gutangira ajyanwa n’imbangukiragutabara, akaba yakandagiwe inyuma ku kaguru arakomereka.

Ku munota wa 61 Police FC yatsinze igitego cya gatatu nyuma y’uko Bigirimana Abedi akorewe ikosa hakavamo umupira w’umuterekano watewe, maze Mugenzi Bienvenue akawufunga neza mbere yo kuwushyira mu izamu atsinda igitego ikipe yahoze akinira bituma atanakishimira.

Umutoza Petros Koukouras wagaragazaga kutishimira ibyemezo bimwe na bimwe by’umusifuzi Umutoni Aline yewe n’abakinnyi be, yakoze impinduka ngo arebe ko yakwishyura cyangwa akabona amanota ariko no ku rundi ruhande Mashami Vincent ari ko na we asimbuza, umukino urangira ari ibitego 2-1, Police FC yegukana intsinzi ya gatatu yikurikiranya muri shampiyona.

Kuri uyu wa Gatandatu:

Rayon Sports vs Sunrise FC
Marine FC vs Gasogi United
Muhazi United vs Musanze FC
Mukura VS vs Bugesera FC

Mugunga Yves(29) agerageza guterana umupira ba myugariro ba Kiyovu Sports
Mugunga Yves(29) agerageza guterana umupira ba myugariro ba Kiyovu Sports
Mugenzi Bienvenue agerageza kubangamira umunyezamu Djihad Nzeyirwanda bahoze bakinana muri Kiyovu Sports
Mugenzi Bienvenue agerageza kubangamira umunyezamu Djihad Nzeyirwanda bahoze bakinana muri Kiyovu Sports

Amafoto: Niyonzima Moise / Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka